Umutwe wa Alliance Fleuve Congo cyangwa se M23 wahamagariye abaturage bari barahunze ahabera intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru, kugaruka kuko mu bice ikontorora kuko ibintu byose ari amahoro ndetse ngo yiyemeje kubacungira umutekano.
M23 yabinyujije mu itangazo ryanyujijwe kuri X (yahoze ari Twitter), rishyizwe hanze n’Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka. Iri tangazo rivuga ko abaturage bose bahunze imirwano bagomba kugaruka muri ibi bice kuko hari umudendezo.
Muri iri tangazo ryo kuwa 10 Gicurasi, AFC ivuga ko hari abatangiye gutaha rigasaba n’abasigaye gushishikarira gutaha. Risaba kandi umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango y’ubutabazi kuza kuba abahamya b’itahuka ry’impunzi.
Iri huriro rya AFC ivuga ko icyi gikorwa ngo cyabanje gucibwa intege na Guverineri wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru Maj. General Peter Cirimwami watanze ubutumwa busaba abahunze kuguma mu nkambi z’impunzi.
Muri iri tangazo AFC yongeye kunenga ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo bukomeje gushyira intwaro ziremereye rwagati mu giturage I Goma ndetse ikomeza ivuga ko FARDC iri mu mugambi wo kugira abaturage udukingirizo mu ntambara. Yavuze ko kandi hari urubyiruko rwo mu bice yamaze kwigarurira rwatangiye kwinjira ku bushake mu gisirikare cyayo cyizwi nka Armée Revolutionaire Congolaise (ARC).