kuri uyu wa gatandatu, mu mujyi wa Bukavu haranzwe n’ibikorwa byo gusahura byibasiye amaduka, isoko rya Kadutu, ububiko bw’ibiribwa bw’ibigo by’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM/WFP, n’urwengero rw’ibinyobwa ahazwi nko kuri Brasserie, nk’uko abahatuye babivuga.

Mu itangazo rya AFC/M23, basabye ingabo z’u Burundi, bavuga ko ziri mu duce twa Nkomo, Nyangezi n’ikibaya cya Rusizi, gusubira mu gihugu cyabo “ako kanya”.

Uyu mutwe uvuga ko “nta mpamvu isobanura” kuba izi ngabo ziri muri DR Congo.

Ingabo z’u Burundi ziri muri DR Congo ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Nyuma y’ifatwa rya Bukavu, ntibizwi neza ikigiye gukurikiraho.

Hagati aho, ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo kiri mu biganirwaho n’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa none n’ejo ku cyumweru.

Imiryango y’ibihugu byo mu karere n’abahuza muri iki kibazo bakomeje kuvuga ko aya makimbirane azakemuka gusa habayeho ibiganiro by’impande zose areba

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.