Umutwe witwaje intwaro wa M23 washinje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwicira abasivili mu gitero cy’indege y’intambara ya Sukhoi-25 no gukomeretsa abandi 25.

 

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba baturage bishwe n’amakompora iyi ndege yarashe mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Kalehe, intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025.

 

Muri iki gitero, nk’uko Kanyuka yakomeje abisobanura, iyi ndege yanasenye inzu z’abaturage ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

 

Yagize ati “Tumenyesheje abantu bose ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yajugunye amakompora mu bice bituwe cyane muri Kalehe kuri uyu wa Kane tariki ya 13/02/2025; yica abantu 10, hakomereka abandi 25, hasenyuka inzu z’abasivili n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.”

 

Igisirikare cya RDC kigabye iki gitero nyuma y’umunsi umwe abarwanyi ba M23 bacyambuye santere ya Kalehe ndetse na santere ya Ihusi muri Kivu y’Amajyepfo.

 

Ni ibitero binyuranya n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo ko imirwano n’ubushotoranyi bigomba guhagarara, Leta ya RDC ikaganira na M23.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.