Umutwe witwaje intwaro wa M23 wakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Angola, João Lourenço, buwutumira mu biganiro bitaziguye bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ubutumire Perezida João Lourenço atanze nyuma y’uko ibiro bye bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira ku wa 18 Werurwe 2025.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo.
Mu ubutumire bwashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, buvuga ko bisabwe na Perezida Lourenço, ndetse bikaba binyuze mu murongo wo wa Afurika Yunze Ubumwe mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, AFC/M23 itumiwe mu biganiro.
Ubutumire burakomeza buti “Guverinoma ya Angola yishimiye kubatumira kugira uruhare mu biganiro bitaziguye na Guverinoma ya RDC biteganyijwe ku wa 18 Werurwe 2025 bizabera i Luanda muri Angola.”
Mu minsi ishize AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.
Kanyuka yagaragaje ariko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.
Ku wa 08 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.
Icyakora ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini burahira ko butazigera buganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ugirira nabi abaturage. Ibyo M23 yarabihakanye, isobanura ko ahubwo irinda umutekano w’abaturage.
Nyuma y’itangazwa ry’igihe ibi biganiro bizatangira, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bari biteguye gutsinda Tshisekedi mu rwego rwa gisirikare kugeza yemeye ibiganiro by’amahoro.