banner

M23 yashyizeho abayobozi bashya b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho abayobozi bashya bazayobora ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma.

Bikubiye mu itangazo Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka yashyize kuri X kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024.

Itangazo rigaragaza ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Bahati azungirizwa na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko.

Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025 ni bwo M23 yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo byajyanye no gufata ibice by’ingenzi bigize uyu mujyi, nk’Ishami rya Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Ikibuga cy’Indege cya Goma n’ibindi bice by’ingenzi.

M23 yari yamaze gufata indi mijyi nka santere ya Minova yo muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umujyi wa Sake n’ibindi bice byo muri iyi ntara.

Inkuru Wasoma:  Abasirikare ba FARDC 2500 baguye mu mirwano na M23 i Goma

Bahati agizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami wayoboraga iyo ntara.

Gen Maj yishwe arasiwe na M23 mu gace ka Kasengezi, aho uyu mugabo wamenyekanye mu guhuza imitwe ya Wazalendo na FDLR n’igisirkare cya RDC, yari yaje ku rugamba kureba uko ingabo ze ziri kwitwara mu guhangana na M23.

Nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Cirimwami, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamusimbuje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule.

Ishyirwaho rya Maj. Gen. Kakule ryabanjirijwe n’iteka rya Perezida wa RDC rimuzamura mu ntera, ava ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, ryatangajwe ku mugoroba w’itariki 28 Mutarama 2025.

Uretse abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, M23 yashyize mu myanya n’abandi bayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Goma, ndetse n’abayobozi ba za teritwari zitandukanye z’iyi ntara

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!