M23 yasobanuye icyateye Perezida Tshisekedi ubwoba agahita atumiza inama Nkuru y’Umutekano igitaraganya

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Perezida Felix Antoine Tshisekedi yatumije ndetse anayobora Inama Nkuru y’Umutekano nyuma batangaza ko icyatumye iyi nama iterana ari ugushaka ibyo bakora byose kugira ngo uyu mutwe udafata Umujyi wa Goma, icyakora M23 yavuze ko impamvu iyi nama yateranye ari uko yigaga kuri zimwe mu mbogamizi igisirikare cya Congo kiri guhura na zo ku rugamba.

Ubwo iyi nama yari irangiye, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko muri iyi nama bafashe umwanzuro ko igisirikare cya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije bose bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma izi nyeshyamba zimaze kuzenguruka zitawufata.

Ibi byatangajwe mu gihe byavugwaga ko uyu mujyi ushobora gufatwa n’umutwe wa M23, dore ko wari wamaze kuwugota, bigatuma hazamuka icyoba ko isaha n’isaha, na wo wakwiyongera mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.

Icyakora uyu mutwe wahise ushyira itangazo hanze uvuga ko udashishikariye ibyo gufata uyu mujyi. Ati “M23 ntishishikajwe no gufata umujyi wa Goma nk’uko biri kuzamurwa mu buryo bwo kuyobya rubanda n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira na Demokarasi ya Congo.”

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko n’ubwo M23 idashyize imbere ibyo gufata uyu mujyi, ariko yiteguye kugana aho ari ho hose hazaturuka ibitero igabwaho. Ati “Igihe cyose habayeho ibitero yaba ibyo ku butaka cyangwa mu kirere bigabwa ku barwanyi bacu cyangwa byo kurasa buhumyi mu baturage b’abasivile, ingabo zacu zizajya zijya kuburizamo aho bituruka.”

Kugeza ubu uyu mutwe ukomeje kuvuga ko udashishikajwe no gufata umujyi wa Goma ndetse uvuga ko bibaye ngombwa abarwanyi babo ntibakomeze kugabwaho ibitero, biteguye igihe icyo ari cyo cyose kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved