Umutwe wa M23 ubinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka wavuze ko badafite gahunda yo gufata umujyi wa Goma nk’uko Leta ya Congo ikomeza kubitangaza ahubwo ko biteguye gusubira inyuma mu gihe cyose FARDC yareka kubagabaho ibitero.
Abarwanyi b’uyu mutwe bibumbiye muri Alliance Fleuve Congo (AFC) bakomeza bavuga ko bashaka amahoro binyuze mu biganiro bya Politiki nk’igisubizo kirambye, ikanahamagarira imiryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere gushyigikira izo mbaraga zo kugarura amahora mu Burasirazuba bwa Congo.
M23 isohoye iri tangazo nyuma y’uko abarwanyi bayo bivugwa ko bakomeje imirwano ibihanganishije na FARDC n’ihuriro ryayo ku buryo ngo habura gato uyu mutwe ngo wigarurire umujyi uri mu marembo ya Goma wa Sake.
Abaturage uruvunganzoka bamaze guhunga imirwano berekeza i Goma, ariko amakuru ahari n’uko n’ubundi uyu mujyi wamaze kugotwa n’aba barwanyi. Mu gihe nk’ibisanzwe imirwano yabyukiye mu duce dutandukanye nka Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili byagabwe na FARDC nk’uko byatangajwe na M23.
Mu gihe uyu mujyi wa Sake waba ufashwe nta kabuza byaba ari ikimenyetso kigaragaza ko Goma nayo yaba igeze mu biganza bya M23 n’ubwo itangaza ko ataricyo igamije keretse ikomeje kuraswaho n’ingabo za Leta.