M23 yasohoye itangazo ritabariza abaturage ba DRC ku bwicanyi buri kuhabera

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, umuvugizi w’Ishami rya M23 muri Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye yahuruje akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga uvuga ko hari ubwicanyi buri gukorerwa abasivile batuye mu gace ka Masisi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma, by’umwihariko Fardc, FDLR, abacancuro, imitwe y’inyeshyamba ndetse n’Ingabo za Guverinoma y’u Burundi.

Uyu mutwe wavuze ko by’umwihariko wamaganye ibihugu by’amahanga biri kuruca bikarumira, birebera ubwicanyi buri gukorerwa abaturage ndetse Ingabo za Congo zikaba zikomeje kurasa ibisasu mu duce dutuwemo n’abasivile.

Uyu mutwe watanze urugero ko mu ijoro ryo ku ya 28 Ugushyingo Ingabo za Congo zarashe agace k’ubucuruzi ahitwa ku Muklindi muri Rutshuru.Uyu muvugizi yakomeje avuga ko uyu mutwe wifashisha indege z’intambara, ibifaru ndetse n’ibibunda biremereye mu kugaba ibitero ku basivile.

kugeza ubu hashize amezi agera kuri abiri aho muki Congo imirwano yongeye gutangira hagati y’ingabo za RDC na M23. Muri iri tangazo uyu mutwe wakomeje uvuga ko ufite gahunda yo gukemura amakimbirane ifitanye na Guverinoma ya Rdc mu mahoro ndetse izakomeza kwirwanaho no kurinda abasivile.

Inkuru Wasoma:  Impamvu ishyaka UPDS rya Tshisekedi ryasabwe gusaba imbabazi

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri afunzwe azira kugurisha uruhinja rw'amezi abiri gusa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved