Ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uruhande bahanganye ruhagarariwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Congo (FARDC), rwarenze ku gahenge gaherutse gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi ibiri gusa.
Mu butumwa bwatangajwe na Kanyuka, yavuze ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero mu bice bigenzurwa na M23, ubwo hari hashize iminsi ibiri gusa Amerika itangaje iby’aka gahenge, kuko yavuze ko kagomba gutangira ku wa 05 Nyakanga 2024, kakamara ibyumweru bibiri. Uyu muvugizi yatanze ubutumwa bufite umutwe ugira uti “Kurenga ku gahenge k’ibikorwa by’ubutabazi, byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Ubutumwa bwe bugira buti “Aka kanya, abaturage b’abasivile ndetse n’ibirindiro byose byacu, byagabweho ibitero n’ubufatanye bw’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba za Wazalendo, ADF, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu bilometero 12 muri Kaseghe.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko n’ubwo uruhande bahanganye rwagabye ibi bitero, umutwe wa M23 wo wakomeje kubahiriza agahenge kemeranyijweho ko kugira ngo horoshywe ibikorwa by’ubutabazi bugomba guhabwa abaturage babukeneye bagizweho ingaruka n’imirwano. Ati “Izo ngabo [FARDC n’abo bafatanyije] bahisemo kurenga ku nshuro ya kenshi, kuri iki cyemezo cy’ingirakamaro cyari kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abavuye mu byabo bari imbere mu Gihugu.”
Yaboneyeho kongera kubwira Umuryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere ko uruhande ruhanganye na M23 rwitwikiriye aka gahenge, rukagaba ibitero birimo n’iby’ibisasu bya rutura byarashwe mu bice bituwemo n’abaturage benshi.
Ibi bitero byabaye mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihuriye muri Zimbabwe; mu biganiro byanagaragarijwemo ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, abari bitabiriye ibi biganiro barimo n’abo muri Tanzania na Sudani y’Epfo, Uganda na Kenya; bemeranyijwe ko inzi umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzatangwa n’inzira za Politiki, aho kuba iy’imirwano.