M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma y’uko abasirikare bayo babiri bishwe na FARDC

Umutwe wa M23 usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagaragahe akababaro watewe n’iyicwa rw’abakomando bayo babiri bari mu bakomeye, uvuga ko hari icyo ugiye gukora mu gusubiza ubutumwa bwoherejwe na Leta ya Kinshasa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, nibwo M23 yasohoye itangazo rikubiyemo ubutumwa bumenyesha abayobozi b’Akarere n’umuryango mpuzamahanga. Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kurenga ku myanzuro yafashwe yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba.

Iri tangazo rigira riti “Kuri uyu Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano ubwo bagabaga ibitero ku barwanyi bacu bari ku ruhembe ndetse bakivugana abayoboye urugamba, maze hicwa abakomando bacu babiri.”

Risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, M23 yumvise ubwo butumwa yohererejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi yiteguye gusubiza nay o igendeye muri ubwo buryo.”

Icyakora uyu mutwe ntabwo wagaragaje amazina y’abo barwanyi bishwe, ariko bivugwa ko harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi by’uyu mutwe. Aba bakomando ba M23 bishwe nyuma y’uko ingabo za SADC zinjiye muri RDC ku bufatanye na FARDC bakaba baratangiye kugaba ibitero kuri M23.

Inkuru Wasoma:  Umugabo nyuma yo kwicukurira imva akanayubaka yahisemo kugura n’isanduku azashingurwamo

Inkuru Wasoma:  M23 na Wazalendo baramukiye mu mirwano ikomeye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved