M23 yatangaje impamvu yubuye intwaro ikaba iri kurwana na leta ya Congo.

Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri zayigabyeho ibitero mu bice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, ubu imirwano ikaba irimbanyije. Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe amasezerano Leta ya Congo yaherukaga kwemera binyuze mu biganiro bya Luanda, yasabye ko impande zombi zihagarika imirwano, ubundi umutwe wa M23 na wo ukagenda uva mu birindiro wafashe.

M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano ndetse iva mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ariko ivuga ko nigabwaho ibitero izirwanaho. Uyu mutwe watangaje kuri Twitter uti “Ihuriro rigizwe na Guverinoma n’abacanshuro bayo bagabye ibitero ku birindiro byacu muri Bwiza, Kitchanga no mukengero zaho, imirwano irakomeje muri aka kanya.”

M23 ivuga ko ibi bitero byategetswe n’Umugaba mukuru wa FARDC, Lieutenant-général Christian Tshiwewe ubwo aheruka mu ruzinduko i Goma, mu gihe uyu mutwe witeguraga gushyikiriza ibindi bice Ingabo z’Akarere za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF. Icyo gihe ngo Gen Tshiwewe yahaye intwaro imitwe yitwara gisirikare, ayitegeka gutagiza urugamba kuri M23.

Ni ibikorwa ngo birimo kugendana n’ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri teritwari za Masisi na Rutshuru. M23 yakomeje iti “M23 iributsa abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya RDC yabeshye abafatanyabikorwa bayo bo mu karere no mu mahanga, ko abacanshuro bahawe akazi go batoze FARDC, ariko ukuri ni uko boherejwe ku rugamba hamwe n’ihuriro riyobowe na Guverinoma ngo barwanye M23.”

Ibyo ngo byerekana ko Guverinoma ya RDC idashishikajwe na gahunda zirimo gushyirwamo imbaraga ku rwego rw’akarere, zigamije amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Leta ya Congo imaze igihe yanga kuganira n’uyu mutwe ku mpamvu zatumye wubura intwaro, zirimo amasezerano basinyaye ariko ikanga kuyubahiriza, ahubwo igahindukira ikavuga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23. Ingabo za Leta kandi zishinjwa ko muri uru rugamba, zirimo gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jeoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994. source: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Ministeri y'uburezi yasobanuye uko yagiye itanga amanota mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ubwo yatangazaga amanota.

Umunyamakuru wakoraga kuri radio ikomeye wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye.

Inkuru Wasoma:  Yago Pon Dat agiye kwiyunga n’abarimo Bruce Melodie na Murungi Sabin amaze iminsi yandagaza

Umunyamakuru wakoraga kuri radio ikomeye wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved