Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yageze mu mujyi wa Goma, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23.

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Lawrence Kanyuka umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ku rubuga ati: “Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”.

Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 na we yemeje iyi nkuru, yita Kabila “umusirikare wa rubanda”.

Mu itangazo, Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko yishimiye kugaruka kwa Joseph Kabila mu gihugu cye.

Ati: “Yahisemo neza, aho kuguma mu buhungiro”.

Nangaa yongeyeho ko Kabila ahawe ikaze i Goma igice cya DR Congo yise ko kitarimo “ugukurikiranwa kubera politike, gukatirwa urwo gupfa…”

Mu kwezi gushize igihe hadukaga ibihuha ko Kabila yageze i Goma ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo kumukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Ibi Kabila yarabinenze avuga ko ari “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta, byarimo guca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) no gufatira imitungo ye.

Mu cyumweru gishize sena ya DR Congo – Kabila abamo nk’umusenateri ubuzima bwe bwose – yamukuyeho ubudahangarwa nyuma y’ubusabe bw’ubushinjaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kuregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare byakurikiye ibyatangajwe n’uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi muri Gashyantare(2) uyu mwaka yavuze ko Kabila ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kumusubiza, muri Werurwe (3) Kabila yabwiye abanyamakuru ari muri Afurika y’Epfo ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi].”

Kabila w’imyaka 53, yaherukaga muri DR Congo mu mpera za 2023 avuga ko agiye ku mpamvu z’amasomo muri Afurika y’Epfo.

Muri ijambo rye ryo ku wa gatandatu yumvikanishije ko yiteguye guhangana agira ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza ku gitambo kiruta ibindi byose [urupfu]. Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, [ariko] nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya DR Congo akagirayo n’abamushyigikiye benshi. Imbaraga ze ari imbere mu gihugu zishobora gutera impungenge ubutegetsi buriho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.