Umutwe wa M23 watangaje ko abantu 874 ari bo bamenyekanye ko baguye mu mirwano yasize muri Mutarama uyu mwaka wigaruriye Umujyi wa Goma.

Uyu mutwe wabitangaje kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro wahaye itangazamakuru.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo M23 yigaruriye Goma nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarimo FARDC, FDLR, Ingabo z’Abarundi, iza SADC, Wazalendo n’abacanshuro b’Abazungu.

 

Nyuma yo gufata uyu mujyi, imiryango itandukanye irimo n’uwa Amnesty International yagiye ishinja M23 gukorera ubwicanyi bw’indengakamere i Goma, dore ko yavugaga ko abishwe barenga 3,000.

 

Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Delion Kimpulumpu, yabwiye abanyamakuru ko ibyo kuba M23 ishinjwa kwica bariya bantu bose “nta shingiro bifite”.

Ati: “Umubare w’imfu 3,000 wavuzwe na Kinshasa ugaragara nk’ikabya.”

M23 yavuze ko hagati y’itariki ya 2 n’iya 13 Gashyantare imirambo 874 ari yo yabonetse i Goma mbere yo gushyingurwa.

Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa yavuze ko “abarenga 90% by’abapfuye bari abarwanyi, baba aba AFC/M23, abo ku ruhande rw’ihuriro ry’Ingabo za Leta ndetse n’abandi bari bitwaje intwaro.”

 

 

M23 kandi yavuze ko idakwiye kuryozwa amakuba yabaye mu gitondo cy’itariki ya 27 Mutarama ubwo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Munzenze zatorokaga zigasiga zitwitse bamwe muri bagenzi bazo; ivuga ko yabaye mbere y’uko ingabo zayo zinjira mu mujyi wa Goma.

Uyu mutwe kandi washinje leta ya RDC kuba ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihungabanye umutekano mu mijyi ya Goma na Bukavu; ndetse no mu bindi bice ugenzura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.