Umutwe wa M23 wamaganye ubuyobozi bwâUbutumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) bwasohoye itangazo bushinja uwo mutwe kwica abaturage mu gace ka Kishishe gaherereye i Rutshuru muri Kivu yâAmajyaruguru. Kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza nibwo Monusco yashyize hanze itangazo, ivuga ko iperereza ryâibanze yakoze ryagaragaje ko abaturage 131 aribo biciwe i Kishishe, bikozwe nâumutwe wa M23 ubwo yari mu mirwano nâimitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai nâindi.
Monusco yatangaje ko byabaye mu mirwano yahuje izo mpande zombi mu duce twa Kishishe na Bambo tariki 29 na 30 Ugushyingo 2022. Icyakora mu itangazo, Monusco ivuga ko itabashije kugera aho byabereye ahubwo yabivanye mu buhamya yahawe nâabahunze iyo mirwano baherereye ahitwa Rwindi, mu birometero 20 uvuye Kishishe. Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye itangazo yamagana iryo perereza rya Monusco, ivuga ko bitumvikana uburyo babashije kumenya umubare wâabapfuye bose kandi batarahageze.
Uyu mutwe wagize uti âTwatunguwe no kubona umuryango nka Monusco ukora ibintu biciriritse nkâibi. Mu itangazo Monusco yivugiye ko byabereye Kishishe na Bambo, nyamara muri Bambo nta mirwano irahabera guhera tariki 21 Ugushyingo.â M23 kandi ivuga ko itumva uburyo Monusco yananiwe kuza kwirebera ibyabaye ngo itange amakuru yâibyo yabonye, kandi uwo mutwe waratanze ikaze ku miryango nâizindi nzobere mpuzamahanga zishaka gukora iperereza ku bwicanyi ushinjwa.
M23 yavuze ko nta cyizere igifitiye Monusco kuko yamaze gufata uruhande muri ibi bibazo, ikemera gufatanya na Guverinoma ya Congo hamwe nâimitwe nka FDLR, Nyatura, Mai Mai nâindi. Mu mpera zâicyumweru gishize Leta ya Congo yashyizeho icyunamo cyâiminsi itatu mu gihugu hose, bunamira abaturage biciwe Kishishe. Icyo gihe Leta yavugaga ko abapfuye bagera ku 121, mu gihe M23 yaje gushyira hanze irindi tangazo, ivuga ko iperereza ryayo ryagaragaje ko hapfuye abantu 28 barimo abaturage umunani nâinyeshyamba 20. source: IGIHE.