M23 yatangaje uwo bagiye gufatanya mu guhirika ubuyobozi bwa Tshisekedi uherutse kongera gutorwa

Ku wa 28 Ukuboza 2023, umuhuzabikorwa wa AFP (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa yatangaje ko Tshisekedi yibye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 n’iya 21 Ukuboza 2023, ndetse yicisha abaturage bo mu burasirazuba. Umutwe wa M23 utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC watangaje ko ushyigikiye Nangaa wifuza gukura Felix Tshisekedi ku butegetsi.

Ubwo Nangaa yavugaga ibi yatangaje kandi ko Tshisekedi nta kindi akwiye keretse kurwanywa, agakurwa ku butegetsi. Nyuma y’igihe atangaje ibi yagaragaye muri teritwari ya Rutshuru ari kumwe n’abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisimwa, General Sultani Makenga, Bri Gen Byamungu Bernard na Colonel Nzenze Imani.

Kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, M23 ibinyujije mu itangazo ryifuriza umwaka mushya Abanya-Congo yasobanuye ko yo n’abandi bhuriye muri AFC bahisemo Nangaa nk’umuhuzabikorwa wayo, hagamijwe kugira ngo bashyigikire umugambi we wo kubohora RDC.

Muri iryo tangazo M23 yagize iti “Ku buhuzabikorwa bwa AFC, twese twahisemo ko Corneille Nangaa Yobeluo wiyemeje kwitanga kugira ngo igihugu cyacu kibohoke, ni umuntu ukunda igihugu, agaharanira impinduramatwara, akaba yariyemeje gusiga byose yari afite kugira ngo akirwanirire.”

Nangaa yabisobanuye neza ubwo yatangazaga ishingwa rya AFC ku wa 15 Ukuboza 2023, yavuze ko uyu mutwe wa Politiki ufite igisirikare giteganya gukorera hijya no hino mu bice by’iki gihugu, aho bafite intego ko bizarangira bageze i Kinshasa.

Inkuru Wasoma:  Impamvu ishyaka UPDS rya Tshisekedi ryasabwe gusaba imbabazi

Inkuru Wasoma:  Minisitiri mushya w’Umutekano muri Congo yavuze ko mu minsi 100 gusa araba ashyize ku musozo M23

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved