banner

M23 yatanze impamvu nyamukuru igiye gutuma bakomeza urugamba kugeza binjiye Kinshasa

Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wemeye ko ugiye kuba uhagaritse intambara nk’uko bagiye babisabwa n’amahanga atandukanye, kuri ubu basohoye itangazo rivuga ko bakomeje kurinda abaturage babo abagizi ba nabi,

Bagize bati:“Ishyaka Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje kwamagana byimazeyo umugambi w’intambara wa Leta itemewe ya Kinshasa, ikomeje kwica amategeko mpuzamahanga ndetse no kutubahiriza inama zose z’isi agamije gushakira umuti w’amahoro ibibazo biri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero ku baturage benshi, ku matungo n’imidugudu, ndetse no kuri positions zacu hifashishijwe indege za gisirikare n’ibikoresho by’intambara bikomeye.

Mu rwego rwo kurengera abavandimwe bacu, twakoze igikorwa cyo kubarokora, kuko mu byumweru bibiri bishize, bari bakomeje kugabwaho ibitero ku butaka no mu kirere n’ubutegetsi bwa Kinshasa, hifashishijwe indege za Sukhoi-25 na drones za CH-4.

Inkuru Wasoma:  Congo nta gisirikare igira – Moise Katumbi

Twishimiye kubamenyesha ko umujyi wa Walikale, umurwa mukuru w’Intara ya Walikale, uri kuyoborwa n’ingabo zacu kugira ngo habeho umutekano ku baturage ndetse n’imitungo yabo. Uyu ni umwanzuro wacu wo guharanira gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu cyacu.

Duhora dutanga isezerano ko tuzakomeza kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara, ariko turavuga ko mu gihe hakomeje kubaho ibitero ku baturage, ingabo zacu zizabyitwaramo mu buryo bw’umwuga, ku buryo buhuje n’Amategeko Mpuzamahanga y’Ubutabera n’Amategeko y’Ubutabera mu bikorwa by’intambara.

Turashishikariza Abavuga ikinyarwanda bose kwitonda ku makuru y’ibinyoma akwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse no ku byifuzo by’uburiganya bishobora gushyirwa hanze. Twiyemeje gukomeza urugamba rwo kugarura amahoro no kurengera uburenganzira bw’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!