M23 umutwe ukomeje guhangana na FARDC, imirwano iracyajya mbere ndetse uyu munsi nibwo werekanye ibikoresho bya gisirikare wafashe birimo imbunda zigezweho na Camera, byasizwe n’abo bari bahanganye. Ibi bikoresho byatawe byafatiwe na M23 mu duce twa Karenga na Kirolirwe.
M23 ikaba yatangaje ko ibi bikoresho byafashwe nyuma y’ibitero byagabwe na FARDC ifatanyije na FDLR ndetse n’abandi  bacancuro n’abandi barwanyi.uyu mutwe kandi wavuze ko muri ibyo bitero biremereye byagabwaga no mu bice bituwemo n’abaturage kandi FARDC n’abo bafatanyije, bakarasa ibyo bisasu biremereye batitaye ko ako gace gatuwemo.
Iri tangazo M23 yatanze rivuga ko mu bitero byagabwe mu bice bya Karenga na Kilorirwe no mu bindi bice bihakikije, M23 yabashije kwirwanaho kinyamwuga ndetse ifata imbunda nyinshi, amasasu n’ibindi bikoresho byatawe n’abarwanyi. Ibi babivuze ndetse berekana n’anafoto yabyo aho harimo imbunda z’indebakure na Camera byifashishwa ku rugamba.
Lawrence Kanyuka ni Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki akaba yashyize umukono kuri iri tangazo. Uyu mutwe mu itangazo ryawo usoza uvuga ko mu mirwano yabereye Kitshanga, wabashije gusubiza inyuma abayigabyeho igitero, ubu ukaba uri kugenzura uduce turimo Mweso ndetse n’izindi mbibi zaho.