Umutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, wigaruriye umudugudu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu wo muri Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yigaruriye Kaliki nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije ingabo zayo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.
Amakuru avuga ko abasirikare ba M23 baturutse i Kibati muri Groupement ya Luberike bateye ibirindiro bya FARDC na Wazalendo byari muri Kaliki, mbere yo kwigarurira aka gace.
Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma ya Kaliki, M23 yarimo inagerageza kwerekeza mu gace ka Ngenge.