banner

M23 yikuye mu biganiro byari buyihuze na RDC

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byagombaga kuyihuza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari bigamije gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, byagombaga kubera i Luanda muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025.

Ni ibiganiro byari byateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu itangazo Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yashyize kuri X kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, yatangaje ko uko kwikura mu biganiro kwatewe n’ibihano byafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bigafatirwa bamwe mu banyamuryango bayo.

Mu itangazo ihuriro ryakomeje riti “AFC/M23 ishenguwe cyane no kubona imiryango mpuzamahanga irajwe ishinga no gutesha agaciro imbaraga zishyirwa mu kwimakaza amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ikabangamira nkana ibiganiro bigamije kwimakaza amahoro.”

Iri huriro ryakomeje riti “Ibihano byisubiramo bikomeje gufatirwa bagenzi bacu birimo n’ibyafashwe mbere gato yo kugira ngo ibiganiro bibe, bitesha agaciro ku buryo bukomeye ibiganiro bitaziguye ndetse bigatuma ibyo gukomeza ibyo biganiro bidashoboka.”

Inkuru Wasoma:  AFC/M23 irohereza i Luanda batanu bayihagararira mu biganiro by’amahoro

AFC/M23 yagaragaje ko ibi byemezo bikomeje guha urwaho no guharurira inzira Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi gukomeza gahunda ye y’ibikorwa bibisha bigamije gutoteza, kwica no kugirira nabi Abanye-Congo yitwa ko ayoboye.

AFC/M23 kandi yavuze imiryango mpuzamahanga idakwiriye kwirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’abambari babwo, birimo kugaba ibitero no kurasa ibisasu ku bice bituwe n’abaturage no ku birindiro bya M23, hifashishijwe drones z’intambara za CH-4

Iti “Kuri izo mpamvu zose, ibijyanye n’ibiganiro ntibigishobotse. Ibirenze ibyo ihuriro ryacu ntirigikomeje kugira uruhare muri ibi biganiro.”

AFC/M23 yikuye muri ibi biganiro nyuma y’amasaha make iri huriro ritangaje ko ryohereza muri Angola abantu batanu bagombaga kurihagararira mu biganiro by’amahoro birihuza n’abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta ya RDC na yo yari yemeje ko yitabira ibi biganiro. Abayihagararira bakayoborwa na Minisitiri w’Ubwikorezi, wanabaye Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!