M23 yongeye gushinja ingabo za RDC ubugwari

Umutwe witwaje intwaro wa M23 washinje ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubugwari, nyuma yo kwamburwa ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iri huriro rigizwe n’ingabo za RDC (FARDC), umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Mu bitero by’indege n’izindi ntwaro ziremereye byahawe izina ‘Caterpillar 2’, iri huriro rirashinjwa kurasa mu bice bituwe cyane muri iyi ntara bigenzurwa na M23, ndetse no ku birindiro by’uyu mutwe.

Kimwe mu bice byagabweho ibi bitero ni Ngungu iherereye muri teritwari ya Masisi, mu bilometero bike werekeza muri Rubaya, ndetse no muri gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo.

Nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bisubije Ngungu tariki ya 14 Mutarama 2025, Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero bikomeye mu baturage.

Bisimwa yagize ati “FARDC, ingabo z’u Burundi n’abiyita imitwe ya Wazalendo, babifashijwemo n’indege z’indwanyi na kajugujugu z’intambara zitwarwa n’abacancuro b’Abanyaburayi, bateje impfu n’intimba mu batuye muri aka gace kari kazwiho kurangwa n’amahoro.”

Yakomeje asobanura ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryasambanyije ku ngufu abatuye muri Ngungu, rirabasahura, risenya imitungo bwite n’iya rusange, byitwa ko rigamije kwerekana imbaraga.

Inkuru Wasoma:  Ukraine:Abarenga 20 bamaze gupfa bahunga intambara

Nyuma guca muri ibi bibazo byose, abaturage ba Ngungu kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 bahuriye mu nama n’abarwanyi b’uyu mutwe bayobowe na Col Nsabimana, arabihanganisha, abasezeranya kubarindira umutekano.

Col Nsabimana yagize ati “Turi kumwe namwe hano muri Ngungu. Ijambo rya mbere abayobozi bakuru b’uyu mutwe bansabye kubabwira ni ukubihanganisha. Bumvise ibibazo mwanyuzemo muri iyi minsi ibiri.”

Perezida wa M23 yagaragaje ko imyitwarire y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ubugwari kuko ingabo za nyazo zigaragariza imbaraga ku rugamba, aho kwica abasivili badafite intwaro, badahanganye na zo.

Ati “Imbaraga z’igisirikare zigaragarira ku rugamba rwazo n’abo zihanganye na bo, ntabwo zigaragarira mu kwibasira abaturage badafite intwaro, bazira gusa uko basa, ururimi bavuga cyangwa ubwoko.”

M23 yibukije ko yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano tariki ya 7 Werurwe 2024, isobanura ko irwana iyo ishotowe, irwanirira n’abaturage bibasirwa. Yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC agomba kwemera imishyikirano.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved