Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 uri kongera ingabo mu birindiro byawo bitandukanye, muri za Teritwari za Masisi na Walikale.
Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo M23 yongereye cyane ingabo n’ibikoresho mu bice bitandukanye.
Nko mu bice bya Masisi-Nyabyondo-Kasopo na Nyabyondo-Kinyumba ho muri Masisi; amakuru avuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize habonetse imodoka nyinshi zahajyanaga ingabo ndetse n’ibikoresho.
Uwo munsi nimugoroba byibura ngo muri Centre ya Nyabyondo hageze amakamyo arindwi yo mu bwoko bwa Kamaz yari atwaye abasirikare; mbere y’uko ku wa Gatandatu hagera andi ane.
Usibye muri Masisi, ingabo n’ibikoresho bya M23 ngo byanongerewe mu bice bya Kashebere na Kibati muri Teritwari ya Walikale.
Muri iyi Teritwari kandi urujya n’uruza rw’ibikoresho n’ingabo za M23 rwagaragaye mu bice bya Kalembe-Kalonge-Pinga ndetse amakuru avuga ko M23 mu nama yakoranye n’abaturage bo mu gace ka Kalembe yabemereye ko ifite gahunda yo kurasa ku mujyi wa Pinga ikawigarurira.
Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisaga 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.
Bivugwa kandi ko uriya mutwe umaze iminsi werekeza intwaro zawo ziremereye mu gace ka Mpeti.
Kuri ubu hari impungenge z’uko imirwano ikomeye ishobora kongera kubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta mu gice cy’uburengerazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’amezi arenga abiri hari agahenge.