M23 yongeye kwikoma abasirikare b’u Burundi ivuga uko urugamba ruhagaze

Ku uyu wa Kabiri 05 Ukuboza 2023, umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC wavuze ko abasirikare b’u Burundi bawugabyeho ibitero ndetse no ku baturage, isaba EAC kugira icyo ikora kuko bishobora gutuma urugamba ruhindura isura. Umuvugizi wayo mu bya Politiki ni we washyize itangazo hanze rimenyesha imiryango mpuzamahanga ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu mutwe wavuze ko wagabweho ibitero.

Iri tangaza riragira riti” abasirikare b’u Burundi ndetse n’itsinda ry’abasirikare b’u Burundi bari mu bagize EACRF bishyize hamwe bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage bari mu bice byacu, bafatanyije n’abarwana ku ruhande rwabo rwa Guverinoma ya Kinshasa, ari bo FARDC, FDLR, Abacancuro n’inyeshyamba.”

M23 ikomeza ivuga ko uku kwishyira hamwe kw’abasirikare b’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’uruhande rwa Guverinoma, bituma n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC, zifatwa nk’abanzi b’uyu mutwe. Uyu mutwe ugakomeza ugita uti” ku bw’ibyo turamenyesha umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ingaruka zishobora z’ibishobora kubera ku rugamba.”

Uyu mutwe wa M23 usoza uvuga ko uzakomeza kwirwanaho igihe cyose uzagabwaho ibitero, ndetse no kurinda abaturage bari mu bice biri mu maboko yawo.  Iri tangazo risohotse nyuma y’uko ingabo zagiye mu Burasirazuba bwa DRC mu butumwa bwa EAC, zatangiye gutaha ndetse ubutegetsi bw’Igihugu bwavuze ko butazazongerera amasezerano.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwatangaje umwanzuro rwafatiye ba bantu bakurikiranweho kwica umwana witwa Loic w’imyaka 12

Inkuru Wasoma:  Umugabo yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved