Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wungutse abarwanyi bashya 7.437 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

 

Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare witabiriwe n’umuyobozi w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Gen Maj Sultani Makenga, ku wa 14 Nzeri 2025.

 

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba barwanyi barimo abahoze ari abasirikare ba RDC n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo babiyunzeho ubwo bafataga imijyi irimo Goma na Uvira muri Mutarama na Gashyantare 2025.

 

Gen Maj Makenga yamenyesheje aba barwanyi ko bahawe iyi myitozo kugira ngo babohore igihugu cyabo kuko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kwica abaturage bubazira ubwoko bwabo, gusenya imidugudu yabo, kandi ko bwasenye igisirikare cy’igihugu.

 

Yagize ati “Yangije byose. N’igisirikare yaracyangije. Yaragifashe akigira nk’ikimoteri. Yafashe igisirikare akivanga n’abaturage bafashe intwaro bitwa Wazalendo, akivanga na FDLR, Imbonerakure zikora nk’Interahamwe, akivanga n’izindi ngabo z’ibihugu bitandukanye.”

 

Uyu murwanyi yagaragaje ko Perezida Tshisekedi aha ingabo z’ibindi bihugu agaciro kurusha iz’igihugu cye, ati “Aba bafite agaciro kurusha Abanye-Congo, igisirikare cy’igihugu yakigize nk’ikimoteri. Umuntu utubaha igisirikare, ntiyubaha igihugu, ntakunda Abanye-Congo, ntibikwiye ko akomeza kuyobora.”

 

Gen Maj Makenga yasabye abarwanyi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru, kugaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abo bahanganye na bo, kubahisha igihugu cyabo, gukunda abaturage, abamenyesha ko ari bwo bazagera ku ntego yo kubohora igihugu.

 

Mu ntangiriro za Nzeri 2025, Gen Maj Makenga yagaragaje ko abarwanyi ba M23 bafite intego yo gufata indi mijyi ikomeye ya RDC irimo Kalemie mu ntara ya Tanganyika, Kisangani mu ntara ya Tshopo na Kindu muri Maniema, kandi ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba kubona abanyamuryango bashya.

 

Corneille Nangaa yamenyesheje abarwanyi bashya ko uretse iyi mijyi, M23 izabohora n’indi irimo Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, Mbandaka muri Equateur n’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.