Macron yahishuye ko Ukraine yiteguye guhagarika intambara nta mananiza

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko Ukraine yiteguye guhagarika intambara ihanganyemo n’u Burusiya nta mananiza.

 

Perezida Macron yabigarutseho nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer na Donald Trump ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis i Roma.

 

Abinyujije kuri X, Perezida Macron, yagaragaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Zelensky, Ukraine yiteguye guhagarika intambara nta mananiza kandi ko ibihugu byibumbiye mu Ihuriro rizwi nka ‘Coalition of the Willing’ bizakomeza gushyigikira uyu mugambi wo kugarura amahoro arambye muri Ukraine.

 

Ati “Intego yacu ni uguhagarika intambara muri Ukraine, intego dusangiye na Donald Trump. Perezida Zelensky yongeye kumbwira uyu munsi ko yifuza gukorana na Amerika n’u Burayi kugira ngo bigerweho. Ni aha Perezida Putin mu kugaragaza ko akeneye amahoro.”

 

Ibihugu bitandatu gusa mu bigera kuri 30 byibumbiye mu Ihuriro rizwi nka ‘Coalition of the Willing’ ni byo byatangaje ko byiteguye kuzohereza Ingabo muri Ukraine nyuma y’ihagarikwa ry’intambara yayo n’u Burusiya.

 

Harimo u Bufaransa, u Bwongereza, Estonia, Latvia na Lithuania gusa ntabwo igihugu cya gatandatu kiramenyekana.

 

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, atangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine byo guhagarika intambara nta ngorane zibayemo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.