Ntago ari inshuro nyinshi cyane uyu mu mama Marie Immacule wamusanga ku mbuga nkoranyambaga arimo gutanga ibitekerezo bye ku bintu biri kuvugwa hano hanze, ariko rimwe na rimwe iyo abivuzeho abantu bashima ibitekerezo bye cyane, cyane cyane ko akunda kubijyana mu nzira zijyanye n’ibyo ashinzwe kwitwaho, dore ko ari umuyobozi wa Transparence international ishinzwe kurwanya ruswa n’akarenganye cyane cyane ku gitsinagore ndetse n’ihohoterwa.
Ubwo yaganirana na CHITA yabanje kumubaza ku bintu bivugwa by’ubucucike muma gereza yo mu Rwanda cyane cyane gereza ya Mageragere ndetse na Muhanga, Madam Immacule avuga ko koko ubucucike muri gereza burimo cyane, ariko we uko abibona ari uko biterwa ahanini nuko hari abantu bafungwa batagakwiye gufungwa.
Mu gutanga igitekerezo cy’ukuntu abyumva yavuze ko yumva ko umuntu wagakwiriye kujya muri gereza koko ari umuntu wakoze ibyaha bikakaye cyane, naho umuntu wakoze ibyaha nubundi bazamuha ibihano bitarengeje imyaka ibiri y’igifungo, uwo bagashatse uko bamuhana mu bundi buryo ariko ntajye muri gereza kuko buriya bucucike buteza ibibazo harimo uburwayi n’ibindi bibangamira ubuzima bw’umuntu.
Akiri kuvuga kuri ibyo yahise akomoza ku ifungwa rya miss Elsa, avuga ko byamubabaje cyane kuko uretse na gereza hari abantu na RIB itagakwiye kujyana muri gereza yayo, anashimira cyane umushinjacyaha watanze igihano kuri Elsa avuga ati” njye nababajwe no kumva ngo Elsa bamufunze, ariko uriya ni umwana cyane kuburyo atanabasha no gutoroka igihugu, sinumva impamvu yagombaga gufungwa. Rwose ndashimira umucamanza waciye ruriya rubanza akemeza ko uriya mwana aburana ari hanze”.
Agikomoza kuri miss Elsa, yavuze ko mu minsi yashize hari abantu badukiriye miss Mutesi Jolly kubera ko yavuzeijambo inyanayimbwa, ariko we uko abyumva Jolly nta kosa yakoze kuko kuba yaravuze ngo hari igihe ushaka umugabo akakubera inyanayimbwa, ntago yigeze atuka umugabo uwo ariwe wese, kandi koko bibaho ugashakana n’umugabo akagutenguha, rero niba umugabo wagutengushye aribwo buryo we yumvise yabuvugamo nta kosa yumva yakoze.
Ageze muri Mutabazi cyane ko yari ari kuvuga ku bantu bose bagaragaye batanga ibitekerezo byabo haba kuri miss Rwanda ndetse no ku kibazo cya Bamporiki, Mme Immacule yavuze ko anenga cyane uwiyita Apotre Mutabazi kubera ko abona ibyo akora atabizi na gatoya. Yagize ati”ntago numva ukuntu umuntu yiyita umukozi w’Imana, ariko agacira umuntu urubanza n’iteka, kandi Imana nayo ubwayo itubwira ko tugomba gutanga imbabazi”.
Mme Immacule yavuze ko atumva uburyo umuntu ukorera Imana yiyita umusesenguzi ndetse anibaza uburyo azajya abwira abayoboke be yongera kwigisha ababwira ngo nibababarire nk’uko data wo mu ijuru ababarira, akomoje ku kuntu Mutabazi yavuze ko Bamporiki naramuka ahawe imbabazi azigaragambya, ati” nonese ndamutse mvuze ngo nibatanga imbabazi nzigaragambya, ubwo ni gute nzajya mu itorero nkigisha kubabarira?”.
https://www.imirasiretv.com/dore-amategeko-agenga-abasengera-mu-idini-rya-satani-ni-iyihe-myemerere-ikomeye-bagenderaho-uyumvise-ugira-ngo-twese-niho-dusengera/