Madame Twizerimana Dalila ni mwene Kamuhanda Amiri na Kakarengera Shakira, akomoka mu mujyi wa Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu cyahoze ari komini Kigombe mu karere ka Musanze. Ababyeyi be bitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho Se yitabye Imana muri Mutarama 1990 azize impanuka y’imodoka, yari umukozi muri Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAP).
Nyina yitabye Imana muri Gashyantare 1993 azize uburwayi. Nta kazi ka Leta yakoraga. Twizerimana kuri ubu amaze igihe aba mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Namur. Muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, Twizerimana yari hafi kuzuza imyaka 12 nk’uko umwe mubo biganye yabibwiye Rwanda tribune. Muri icyo gihe yahuye n’ingorane zitoroshye ariko abasha kurokoka ubwicanyi aho yaje guhungira muri Zaire.
Muri Zaire (Congo Kinshasa y’ubu), Twizerimana yahabaye kugera 1998 ubwo yagarukaga mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yaramwakiriye ndetse imufasha gusubira mu ishuri kuko igice kimwe cy’amashuri ye yisumbuye yacyishyuriwe na FARG. Amashuri yisumbuye yayize I Zaza mu ishami ry’inderabarezi, kaminuza ayiga muri ULK mu ishami ry’icungamutungo kugera muri 2011.
Kuva ubwo Madame Twizerimana yatangiye gukorera Leta. Yakoze imirimo inyuranye harimo ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, muri RBC, no kugenzura uko ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bukorwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Uretse iyo mirimo kandi Twizerimana yabaye umuyobozi wa Njyanama y’akagali ka Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara aho yari ayoboye icyarimwe urwego rwa Ngenzuzi ya FPR-Inkotanyi muri uwo murenge.
Muri Nyakanga 2019 nibwo Madame Twizerimana yahisemo guhunga igihugu, asanga abarwanya Leta y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi. Amakuru yizewe avuga ko yahise yinjira mu ishyaka rya RNC, igihande kiyobowe na Kayumba Nyamwasa Faustin. Yakunze kugaragara kenshi ari kumwe n’uwitwa Alexis Rudasingwa ukuriye iryo shyaka mu Bubiligi mu Manama hamwe n’abandi batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba bari muri iryo shyaka.
Madame Twizerimana kandi yakunze kugaragara mu itangazamakuru rirwanya Leta y’u Rwanda. Yanasohoraga inyandiko ku kinyamakuru ‘The Rwandan’ gikorera kuri Murandasi.
Twizerimana Dalila mu mupira w’umuhondo