Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2023, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ihuza Abayobozi b’Abagore (Forum de Haut Niveau des Femmes Leaders) ibera I Bujumbura mu Burundi. Iyi nama itegurwa n’Ibiro by’umugore wa Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Angeline ari nawe watumiye Madame Kagame aho yahageze mu gitondo cy’uyu munsi.
Ubwo iyi nama yatangiraga, Madame Jeannette Kagame yayitanzemo imbwirwaruhame, agaruka ku kamaro ko kuringaniza urubyaro. Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Mariam Mwinyi first Lady wa Zanzibar n’itsinda rimuherekeje, Ishyirahamwe rihuriyemo abagore bo mu Bushinwa, Rachel Ruto umugore wa perezida wa Kenya n’abandi.
Iyi nama izamara iminsi itatu ifite insanganyamatsiko izagaruka ku ruhare ibikorwa byo kuringaniza urubyaro bigira ku mirire myiza n’izamuka ry’ubukungu rishingiye ku ihindagurika ry’imiterere y’Abaturage cyane cyane mu gihe abari mu cyiciro cyo gukora (Kuva ku myaka 15-64) ari benshi kuruta abadakora (kuva kuri 14 kumanura no kuva kuri 65 kuzamura).
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kane aho ku nshuro ya gatatu yabaye mu Burundi mu mwaka washize kuva ku wa 10 kugeza 12 Ukwakira 2022.