Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi cyane ku izina rya Madedeli muri filime Papa Sava, yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin, wahoze ari umukinnyi wa ruhago mu Rwanda.
Ubu bukwe bwagizwe ibanga, nta makuru menshi yagiye hanze gusa ariko bivugwa ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, dore ko umwaka ushize byavuzwe ko Rugamba yaguze imodoka akayiha Madedeli.
Rugamba Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Zebra FC, Musanze FC na APR FC, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye ubu.
Ibi bibaye nyuma y’uko Madedeli atandukanye na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye mu 2017 ndetse bafitanye umwana.
Dusenge Clenia ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abahanga mu Rwanda, aho yamamaye muri Papa Sava n’izindi filime nyarwanda.