Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo zidasanzwe za Amerika (Delta Force) zagabye igitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, zifata Perezida Nicolas Maduro n’umugore we, Cilia Flores ubwo bari mu buriri ndetse bahita bakurwa mu gihugu.

 

Nyuma y’ifatwa ryabo, Perezida Trump mu kiganiro yagiranye na Fox News yatangaje ko bari mu nzira bajyanwa i New York, aho agiye gukurikiranwa n’urukiko rwa Manhattan ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.

 

Ni nyuma y’uko Visi Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, avuze ko guverinoma itazi aho Maduro n’umugore we Cilia Flores bari, yongeraho ko igitero cya Amerika cyahitanye abayobozi, abasirikare n’abasivili mu gihugu hose.

 

Trump yashimangiye ko Maduro n’umugore we nyuma yo gufatwa bajyanwe mu bwato bw’igisirikare cya Amerika bwa USS Iwo Jima nyuma yo gukurwa i Caracas n’indege za kajugujugu.

 

Agira ati “Nibyo, bari mu bwato bwa Iwo Jima, berekeza i New York. Kajugujugu zabakuye aho bari bari, babatwaye neza kandi ndizera ko urugendo barwishimiye. Ariko mwibuke ko bishe abantu benshi.”

 

Perezida Trump yavuze ko we n’abasirikare bakuru ba Amerika bakurikiranye igikorwa cyose cy’ifatwa rya Maduro uko cyagenze, ati “Abasirikare bambwiye ko nta kindi gihugu ku Isi cyashobora gukora igikorwa nk’iki. Nabirebye byose nk’ureba filime kuri televiziyo. Niba mwabonye umuvuduko, ubukana bari bafite ni ibintu bitangaje cyane, ni akazi gakomeye aba bantu bakoze. Nta wundi washoboraga gukora igikorwa nka kiriya.”

 

Agaragaza ko mu cyumweru gishize yari yahaye Maduro amahirwe yo kwijyana ku neza agira ati “Twari twagiranye ikiganiro, nari nabimubwiye ko agomba kumanika amaboko akizana ku neza. Ibi byari bikenewe cyane.”

 

Trump yavuze ko Abanya-Venezuela bishimiye ifatwa rya Maduro kuko igihugu cyari kiyobowe ku gitugu, avuga ko Amerika iri gutekereza uko Venezuela izayoborwa nyuma y’ifatwa rye.

 

Ubuyobozi bwa Trump bwatangiye gutegura igikorwa cyo gufata Maduro hagati mu Ukuboza, ku nshuro ya mbere gahunda yaje gusubikwa kubera ibindi bibazo birimo n’ibyikirere.

 

Iyi gahunda yari igamije gukura Maduro ku butegetsi no gutegura guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’Abanya-Venezuela mbere y’amatora.

Ariko CNN yari yaratangaje ko hari gahunda z’ibizakurikiraho zimaze igihe zitegurwa mu ibanga.

 

 

Ibihugu byinshi byamaganye ifatwa rya Perezida Nicolás Maduro n’igitero cya Amerika i Caracas, nk’u Burusiya bwavuze ko ari ubushotoranyi bwa gisirikare bugamije gukuraho ubutegetsi mu gihe Colombia yavuze ko ibitero byageze no ku mupaka wayo bikaba bishobora guhungabanya umutekano w’akarere.

 

Mu badashyigikiye ifatwa rya Maduro harimo na Meya w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, wavuze ko ari igikorwa cy’intambara ndetse gihabanye n’amategeko mpuzamahanga.