Mahamoud Ali Youssuf yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Mahamoud Ali Youssuf wo mu Gihugu cya Djibouti niwe watorewe manda y’imyaka ine, ku mwanya w’Umunyambanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AUC asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

 

Uwo mugabo w’imyaka 59 y’amavuko yatorewe uyu mwanya n’ibihugu 33 bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, atsinda Laila Odinga wo muri Kenya bakomeje guhangana mu majwi yabaruwe mu nshuro zirindwi amatora yamaze.

 

Umunya Madagascar wahatanaga n’abo bagabo bombi we yavuye mu matora nyuma y’inshuro eshanu za mbere atsindwa bikomeye, kuko yakomeje gushyigikirwa n’Ibihugu bicye cyane, maze mu nshuro ebyiri zakurikiyeho Mahamoud Ali Youssuf aba ari zo atsindamo Laila Odinga.

 

Mahamoud Ali Youssuf ubundi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti ntabwo yumvikanye cyane asaba amajwi hirya no hino, nk’uko Laila Odinga yabikoze azenguruka hirya no hino muri Afurika, ndetse Odinga yatangiye amatora arusha amajwi abiri Mahamoud, kuko inshuro ya mbere yagize 22kuri 20 ya Mahamoud.

 

Odinga yaje kwanikirwa mu byiciro byakurikiyeho kugeza atsinzwe, Abanyakenya benshi bakaba bari biriwe bategereje iyo nsinzi ye, birangiye itashye muri Djibouti ku mukandida usa n’uwatunguranye kuko atakunze kumvikana cyane.

 

Mhamoud Al Youssuf ni umugabo w’imyaka 59 y’amavuko akaba afite abana umunani, ubwo yiyamamarizaga ku mwanya yatorewe akaba yaravuze ko yifuza ko, Abanyafurika bakorera hamwe mu kurandura ubukene bwibasiye uyu Mugabane.

 

Yavuze kandi ko natorwa azarushaho kuzamura imari ikoreshwa n’Umuryango wa AU kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye ku mugabane, kurushaho kwagura imikoranire n’imihahiranire y’ibihugu, binyuze ku isoko ryagutse rya Afurika no gusuzuma iby’amahoro yakwa kuri za gasutamo akibangamiye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

 

Mahamoud Ali Youssuf aratangira akorana na Perezida mushya wa AU Joao Lolenco wa Angola, aho basanze Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ubushyamirane bw’imirwano mu bice bitandukanye bya Afurika.

 

By’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba hari imirwano ikomeye ikomeje hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, n’umutwe w’inyeshyamba za M23 ziri kurwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bakorerwa ubwicanyi na Leta yabo.

 

Inama rusange ya 38 Afurika Yunze Ubumwe, kandi irakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare, ahaza gukomeza ibiganiro no gufata imyanzuro itandukanye ku bibazo byugarije Afurika birimo intambara n’ubukene.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.