Maitre Nzovu yihaye intego ntakuka nyuma yo kurangiza umwaka akubitwa n’umugore bari bakungitse

Nzovu wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda, avuga ko yatangiye umwaka wa 2025 afite imihigo mishyashya kubera ko umwaka wa 2024 wamugendekeye nabi cyane bikamuha isomo rikomeye ry’ibintu agomba guhindura kugira ngo arebe ko ubuzima bwe bwaba bwiza muri iyi 2025.

Mu kiganiro yakoreye kuri MIE Empire, Nzovu yavuze ko umwaka wa 2024 yakoreye amafaranga menshi cyane, ariko uza kurangira ntana make afite kubera uburyo yayasesaguye mu bintu byinshi cyane bidafite agaciro, birimo kunywa inzoga ndetse no kujya mu ndaya zikayamurya, cyane cyane umugore bari bakungitse, byarangiye anamukubise mu mpera z’umwaka.

Uyu mugabo wamamaye muri filime nyarwanda yagize ati “Uyu mwaka nawutangiranye imigambi mishyashya kuburyo mfite n’intego ngomba kugenderaho, kuko habayeho kwisuzuma cyane nsanga ninkomeza kubaho gutya ubuzima bwanjye ntacyo buzageraho, kandi hari ibyambayeho nicuza cyane kuburyo iyo ntabikora mba narabitse amafaranga menshi cyane yo kugira icyo amfasha mu buzima.”

Nzovu yavuze ko ikintu cya mbere yaretse ari ugukururana n’umugore bari bakururanye basangiraga inzoga ndetse bakanaryamana, nyuma y’uko mu ijoro rya Bonane basangiye inzoga ariko uwo mugore agatangira kumuhohotera no kumukubita bamaze gusinda, yagize ati “Twatangiye kunywa mu ijoro ndetse n’umunsi wakurikiyeho wose twirirwa turi kunywa, ariko bigeze mu ijoro umugore yifatanya n’undi mugabo wari aho ngaho baziranye, numva umugore atangiye kunkubita no kunsukaho inzoga, ariko mu gihe bigiye gukomera nta kindi nakoze, naciye mu muryango w’inyuma mpita ncika, kuva ubwo niha intego ko ntazigera nongera kugirana umubano na we.”

Nzovu avuga ko afite umugore batakibana ndetse banabyaranye abana, bityo agiye kwita cyane ku gushaka uko yasubirana n’umuryango we, kuko impamvu yatumye batandukana ari we yaturutseho kandi akaba abyicuza cyane. Yagize ati “Umugore wanjye naramuhemukiye pe, kuko ninjye watumye dutandukana aho amafaranga nagombaga kwishyuramo inzu ubwo twabanaga mbere y’uko agenda, nayajyanye muri Lodge indaya irayanyiba birangira nyirinzu aje kunyishyuza mbura ayo mwishyura, niko nyirinzu yanyishyuje rero birangira umugore antanye umwana muto twari dufite.”

Inkuru Wasoma:  Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura.

Nzovu akomeza avuga ko icyo gihe nta kindi yakoze uretse kujyana umwana iwabo mu cyaro, akagaruka mu mujyi guhiga amafaranga yo kumwitaho ariko yaratandukanye n’umugore, ariko kugeza ubu amafaranga akura mu biraka byose akaba ayapfusha ubusa kuko ntacyo ageraho kubera indaya n’inzoga, akaba aribyo agiye guhindura muri uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko hari n’umu diyaspora wamuhaye telefone ya iPhone ariko bidatinze ajya kuyigurisha kuri make, ati “Nagize ubwenge buke, kuko abantu benshi bakunda no gufata ama videwo bakoresheje telefone kandi akagaragara neza, rero njyewe umudiyasipora yampaye iPhone mpita nyigurisha, amafaranga tuyanywera mu ijoro rimwe, rero urumva ko 2024 nayikoresheje nabi cyane rwose.”

Nzovu avuga ko mu mihigo afite muri 2025 harimo kwambara imyenda igiye itandukanye, kuburyo najya ajya mu kiganiro abantu bazajya babona yahinduye imyenda, ndetse nanone akajya akaraba byibura gatatu mu cyumweru, akoza amenyo kuko ibyo byose ntabyo yakoraga, ikindi ngo arashaka kuzashinga shene ya YouTube ye bwite azajya akuraho amafaranga amwunganira mu buzima busanzwe.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime nka Sekaganda, Maitre Nzovu yari yaramwitiriwe ndetse n’izindi, kuri ubu akaba agenda agaragara mu ma filime atandukanye ndetse no mu biganiro agenda atanga kuri shene za YouTube.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved