Maj. Gen Alex Kagame niwe ugiye kuyobora ingabo muri Mozambique

Kuwa mbere tariki ya 31 nibwo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje mu ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique, bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo iminsi mu butumwa bw’amahoro. Iri tsinda ry’inzego z’umutekano ryahagurutse ku kibuga cy’indege ziyobowe na Major Gen Alex Kagame aho rigize icyiciro kimwe mu bandi barenga 2000 bari mu ntara ya Cabo Delgado.

Abapolisi bayobowe by’umwihariko na CP Yahaga Kamunuga aho asimbuye CP Emmanuel Hatari. Ni mu gihe Maj. Gen Alex Kagame asimbuye Gen. Nkubito Eugene wari uhamaze igihe ayoboye iri tsinda.

Mbere yo guhaguruka, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen Vicent yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhati mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage b’aho bakorera.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ba mbere bagiye muri Mozambique mu mwaka wa 2021, icyo gihe uwari ubayoboye bose yari Maj. Gen Innocent Kabandana, polisi iyobowe na CP Denis Basabose. Kuva icyo gihe, u Rwanda rufasha kiriya gihugu guhashya ibyihebe byari byaribasiye intara ya cabo Delgado.

Inkuru Wasoma:  Gen. Alex Kagame yamaze gusimbura Nkubito I Cabo Delgado

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved