Ikirombe cya Zahabu cya Loulo-Gounkoto cya Sosiyete y’Abanya-Canada yitwa Barrick Mining Corporation, cyashyizwe mu maboko y’ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali nyuma yo kugifatira bitewe no kutishyura imisoro n’indi mikorere idahwitse.

 

Icyo kirombe kiri mu Burengerazuba bwa Mali kiri mu bicukurwamo Zahabu nyinshi ku rwego rw’Isi by’umwihariko kikaza ku mwanya wa mbere muri Afurika.

 

Gufatira icyo kirombe byategetswe n’umucamanza wo muri Mali witwa Issa Aguibou Diallo ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025. Kizaguma mu maboko ya Leta mu gihe cy’amezi atandatu.

 

Uwo mucamanza kandi yahise anatangaza Zoumana Makadji wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, nk’umuyobozi w’agateganyo w’icyo kirombe mu minsi 15.

 

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bwakunze kutumvikana n’abayobozi b’icyo kirombe bapfa kutishyura imisoro ndetse n’amasezerano adahwitse yari hagati yabo n’ubutegtsi bwa Mali bwahiritswe.

 

Byageze n’aho Umuyobozi Mukuru w’iyo sosiyete y’Abanya-Canada, Mark Bristow ashyirirwaho na Mali impapuro zo kumuta muri yombi, bituma iyo sosiyete yemera kwishyura miliyoni 370$, gusa bivugwa ko atakiri muri Mali.

 

Ubuyobozi bw’icyo kirombe bwatangaje ko nubwo kikiri mu maboko ya sosiyete y’Abanya-Canada mu buryo bw’amategeko ariko imikorere yacyo yimukiye mu maboko y’undi muntu utari uwabo.

 

Umwe mu bayobozi muri Mali yabwiye AFP ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kurengera ubukungu bw’icyo gihugu ndetse no kwirinda ko icyo kirombe cyahagarika gucukurwamo mu gihe hatarasinywa andi masezerano mashya y’imikoranire hagati y’iyo sosiyete y’Abanya-Cananda na Mali.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.