“Mama baramwambuye bamuroha muri Nyabarongo, imbwa niyo yangaburiye mfite inzara” – Ubuhamya bwa Byukusenge warokotse Jenoside

Umubyeyi witwa Byukusenge Eugenie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye mu Mudugudu wa Kagese, Akagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

 

Byukusenge avuga ko ku ruhande rwe yatangiye kubona ibyo kuvangurwa n’abandi mu 1991-1992-1993, kuko n’ubwo yari umwana, hari ibyo yabonaga, aho mu ishuri bajyaga babita Abatutsi cyangwa se bakabita Inyenzi, bakabita ayo mazina no mu gihe bakina n’abandi bana, kandi mu ishuri bagahagurutswa, ntamenye ubwoko bwe, agahaguruka mu Batutsi, mu Batwa no mu Bahutu.

 

Uyu mudamu avuga ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango we wahoraga utotezwa n’Abapolisi bo kuri Komini Kanombe muri icyo gihe, kuko bavugaga ko hari abasore bawo bagiye mu Nkotanyi, bigatuma bahora baza kubasaka mu nzu, basanga amata mu byansi bakayamena hasi ngo bashakamo amasasu, cyangwa bagatarura ibitoki n’inzoga na ho bashakamo ayo masasu, ariko ntibayabone.

 

Yagize ati “Byageze aho ba Datawacu bava mu rugo, bajya mu Mutara hari hariyo Datawacu wundi, bukeye baraza batwara mama, bababuze. Bazanye n’abasirikare noneho b’Abafaransa, baravuga ngo mama kubera ko yari afite amatako manini, ngo abika imbunda mu matako. Barangije bamushyira mu modoka baramutwara baramufunga kandi ubwo ni muri 1993.”

 

“Kuri uwo munsi kandi mu masaha ya nimugoroba baraje batwara ikimasa cyari kiri mu rugo, bavuga ngo ni icyo kugombora mama kubera ko ari Inyenzi. Ngo bamutwaye kubera ko babuze abo bagabo. Mama yamazeyo iminsi itatu afungiye ku Karere.”

 

Byukusenge avuga ko bigeze mu 1994, mu gihe indege yari iya Perezida Habyarimana yari yaraye ihanutse, umunsi ukurikiyeho, mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri, Interahamwe yari imaze iminsi yitoreza ku ishuri ribanza rya Rusheshe, hafi y’iwabo, yahise iza iwabo mu rugo, ivuga ko abo Batutsi ari bo batumye umubyeyi wabo apfa.

Inkuru Wasoma:  Amayobera ku rupfu rw'umusore ukekwaho ubujura wapfuye arimo kwisobanura.

 

Ku itariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Byukusenge watangiye guhungira mu masaka, bagira amahirwe uwo munsi ntibabica, umunsi ukurikiyeho bahungira ku baturanyi babo ahitwa kwa Kagaba, kuko bumvaga babizeyeho imbaraga, ariko mu gihe bari bateraniye aho, nabwo haza undi Mupolisi wa Komini Kanombe witwaga Kiwi, ababwira ko batarenza uwo munsi badapfuye, abaka amafaranga bari bafite, ariko ntiyabica. Hakurikiraho kurya inka bari bafite, batangira no gusambura amazu no kubasahura.

 

Byukusenge avuga ko umunsi w’itariki 9 Mata 1994, Nyina n’abana barindwi bavukanaga, babafashe bose bajya kubaroha muri Nyabarongo. Ati “Mama we bamuroshye bamaze kumwambura n’imyenda yose, bamwambura n’ingobyi yari ahetsemo umwana, na yo barayitwara, baragenda barabaroha, noneho njyewe nsigara kwa Kagaba.”

 

“Mu bantu bari bari kwa Kagaba, hari harimo umugore witwa Mukamuheto Speciose, wari ufite abana batatu b’abahungu, baraza baramubwira bati, uhetse abana b’Abatutsi. Kuko uwo mugore we ntabwo yari Umututsi. Abana barafashe barabajyana, baravuga ngo barabicira iwe.”

 

Yakomeje agira ati “Uwo mugore ahita avuga ati ariko hano mu nzu harimo n’abandi. Njyewe nari ndi munsi y’igitanda cyabo, noneho uwo Kiwi, afata icumu, arikubita munsi y’igitanda, rinkubita ku kuguru, nyuma mfata imihini yari haruguru nkajya nyegeranya, nkayishyira aho barimo gukubita.Uwo munsi ntiyambona, arasohoka aragenda.”

 

Byukusenge avuga ko yaje kwibwira ko ibyiza ari uko yajya mu matongo y’iwabo, kuko n’aho mu kiraro cy’inka yabonaga atazahakirira, aragenda ava aho, agera aho bitaga mu Barera asanga bakoze ubukwe, bashaka kumwica, bavuga ko n’ubundi ari wenyine wari usigaye iwabo, ariko bamaze kuzana ubuhiri, abasaba kubanza kumuha amazi yo kunywa, maze bamuha uruho rwuzuye umusururu aranywa, ariko ubukwe baba babusubitse bategereje kuza kumwica, ariko muri ako kanya hagwa imvura idasanzwe irimo urubura, bajya kugama, na we ahita ayigendamo, bamushatse baramubura, basubira mu bukwe.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku nzu idasanzwe y’i Kirehe bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu masaha y’ijoro

 

Yagize ati “Ngeze mu rugo, naragiye nsubira muri cya cyobo cy’amatafari cyabaga mu rugo, imbwa yari iri mu rugo irambona, imbonye iraza irampunahuna. Irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura yaguye, muri ka kadobo ka Omo gatoya, iraza iyantereka iruhande, ngiye kubona mbona irongeye irirutse izanye ikijumba igifite mu kanwa, irangije irakimpa. Amazi narayanyoye, ikijumba ndakirya, ndasinzira.”

 

Byukusenge avuga ko akangutse yibwiye ko umuryango we wose wapfuye, yigira inama yo kujya kwiyahura muri Nyabarongo, ariko ageze ku ruzi abona imvubu, ziramuhunga, yiroshye mu ruzi, arongera aruburuka ahagama hagati y’imirambo ibiri yarimo itembanwa n’uruzi imujyana ku nkombe, gupfa biba biranze.

 

Byukusenge avuga ko nyuma yaje kumva amasasu y’Interahamwe zije gushaka abo zica aho mu gishanga, ariko zaje zirukankanye musaza we witwaga Kanyandekwe, kuko yari yoze arazisiga, nyuma ziramuvumbura, yirutse zimurasa mu mutwe ahita apfa.

 

Yagize ati “Bamaze kumurasa, aho nahise ndyama mu mazi, ariko aho nari ndyamye mu mazi, mfite inzoka yanyizingiye ku kuguru, najya kwirukanka, ikubura amaso ikandeba nabi, najya gutsimbura ikubura amaso ikandeba nabi. Yanyizingiyeho, yakoze urugata runini, igashinga umutwe ikandeba, najya kugenda ikandeba nabi. Nkibwira nti iyi nzoka na yo, Kanyandekwe arapfuye, inzoka na yo irimo irambuza.

 

Byukusenge avuga ko nyuma yo guhura n’Inkotanyi zikamushyira aho abandi bari mu byumba by’amashuri, umunsi ukurikiyeho abasirikare b’i Kanombe barashe aho bari bashyizwe, abenshi mu bo bari kumwe barahagwa. Ariko we nanone ararokoka yongera kubona za Nkotanyi zari zamutabaye na mbere.

 

Imwe muri zo yaramuhetse, bamujyanana n’abandi bari kumwe, batangira kubitaho, babavura ibikomere, barabagaburira, ubuzima bwongera kugaruka. Ikindi ngo uretse no kubahumuriza ariko Inkotanyi zabavuraga n’ibikomere byo mu mutima kuko babaganirizaga neza, ibyo akaba abishimira Inkotanyi cyane.

Inkuru Wasoma:  Abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 78.6%

 

Asoza ubu buhamya ashima Leta y’ubumwe yashyizeho Ikigega FARG cyamufashije kwiga no kwivuza. Nyuma arangije kwiga ngo yashatse umugabo abyara abana b’abahungu n’abakobwa, ibyishimo biragaruka. Ikindi ashima ni uko ubu ari umugore wikorera mu bucuruzi, kandi witeje imbere bigakunda abishingiye cyane ku mahirwe Leta yahaye umugore kugira ngo yigire, abikesha kandi n’amahoro Igihugu gifite.

 

Byukusenge ati “Icyo nabwira abacitse ku icumu, twibuke twiyubaka, ntitugaheranwe n’agahinda, kuko iyo uheranwe n’agahinda, bituma papa wawe cyangwa mama wawe wavuyeho, utamuhesheje agaciro. Ishakemo imbaraga zo kugira ngo ugire aho uva n’aho ugera kuko Leta y’Ubumwe yabidufashijemo, icyo ndagishima cyane.”

“Mama baramwambuye bamuroha muri Nyabarongo, imbwa niyo yangaburiye mfite inzara” – Ubuhamya bwa Byukusenge warokotse Jenoside

Umubyeyi witwa Byukusenge Eugenie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye mu Mudugudu wa Kagese, Akagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

 

Byukusenge avuga ko ku ruhande rwe yatangiye kubona ibyo kuvangurwa n’abandi mu 1991-1992-1993, kuko n’ubwo yari umwana, hari ibyo yabonaga, aho mu ishuri bajyaga babita Abatutsi cyangwa se bakabita Inyenzi, bakabita ayo mazina no mu gihe bakina n’abandi bana, kandi mu ishuri bagahagurutswa, ntamenye ubwoko bwe, agahaguruka mu Batutsi, mu Batwa no mu Bahutu.

 

Uyu mudamu avuga ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango we wahoraga utotezwa n’Abapolisi bo kuri Komini Kanombe muri icyo gihe, kuko bavugaga ko hari abasore bawo bagiye mu Nkotanyi, bigatuma bahora baza kubasaka mu nzu, basanga amata mu byansi bakayamena hasi ngo bashakamo amasasu, cyangwa bagatarura ibitoki n’inzoga na ho bashakamo ayo masasu, ariko ntibayabone.

 

Yagize ati “Byageze aho ba Datawacu bava mu rugo, bajya mu Mutara hari hariyo Datawacu wundi, bukeye baraza batwara mama, bababuze. Bazanye n’abasirikare noneho b’Abafaransa, baravuga ngo mama kubera ko yari afite amatako manini, ngo abika imbunda mu matako. Barangije bamushyira mu modoka baramutwara baramufunga kandi ubwo ni muri 1993.”

 

“Kuri uwo munsi kandi mu masaha ya nimugoroba baraje batwara ikimasa cyari kiri mu rugo, bavuga ngo ni icyo kugombora mama kubera ko ari Inyenzi. Ngo bamutwaye kubera ko babuze abo bagabo. Mama yamazeyo iminsi itatu afungiye ku Karere.”

 

Byukusenge avuga ko bigeze mu 1994, mu gihe indege yari iya Perezida Habyarimana yari yaraye ihanutse, umunsi ukurikiyeho, mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri, Interahamwe yari imaze iminsi yitoreza ku ishuri ribanza rya Rusheshe, hafi y’iwabo, yahise iza iwabo mu rugo, ivuga ko abo Batutsi ari bo batumye umubyeyi wabo apfa.

Inkuru Wasoma:  Wa musore w’I Burundi wavuyeyo acucuye banki miliyoni 29 agahungira mu Rwanda yakorewe ibyo yirindaga mu minsi yashize

 

Ku itariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Byukusenge watangiye guhungira mu masaka, bagira amahirwe uwo munsi ntibabica, umunsi ukurikiyeho bahungira ku baturanyi babo ahitwa kwa Kagaba, kuko bumvaga babizeyeho imbaraga, ariko mu gihe bari bateraniye aho, nabwo haza undi Mupolisi wa Komini Kanombe witwaga Kiwi, ababwira ko batarenza uwo munsi badapfuye, abaka amafaranga bari bafite, ariko ntiyabica. Hakurikiraho kurya inka bari bafite, batangira no gusambura amazu no kubasahura.

 

Byukusenge avuga ko umunsi w’itariki 9 Mata 1994, Nyina n’abana barindwi bavukanaga, babafashe bose bajya kubaroha muri Nyabarongo. Ati “Mama we bamuroshye bamaze kumwambura n’imyenda yose, bamwambura n’ingobyi yari ahetsemo umwana, na yo barayitwara, baragenda barabaroha, noneho njyewe nsigara kwa Kagaba.”

 

“Mu bantu bari bari kwa Kagaba, hari harimo umugore witwa Mukamuheto Speciose, wari ufite abana batatu b’abahungu, baraza baramubwira bati, uhetse abana b’Abatutsi. Kuko uwo mugore we ntabwo yari Umututsi. Abana barafashe barabajyana, baravuga ngo barabicira iwe.”

 

Yakomeje agira ati “Uwo mugore ahita avuga ati ariko hano mu nzu harimo n’abandi. Njyewe nari ndi munsi y’igitanda cyabo, noneho uwo Kiwi, afata icumu, arikubita munsi y’igitanda, rinkubita ku kuguru, nyuma mfata imihini yari haruguru nkajya nyegeranya, nkayishyira aho barimo gukubita.Uwo munsi ntiyambona, arasohoka aragenda.”

 

Byukusenge avuga ko yaje kwibwira ko ibyiza ari uko yajya mu matongo y’iwabo, kuko n’aho mu kiraro cy’inka yabonaga atazahakirira, aragenda ava aho, agera aho bitaga mu Barera asanga bakoze ubukwe, bashaka kumwica, bavuga ko n’ubundi ari wenyine wari usigaye iwabo, ariko bamaze kuzana ubuhiri, abasaba kubanza kumuha amazi yo kunywa, maze bamuha uruho rwuzuye umusururu aranywa, ariko ubukwe baba babusubitse bategereje kuza kumwica, ariko muri ako kanya hagwa imvura idasanzwe irimo urubura, bajya kugama, na we ahita ayigendamo, bamushatse baramubura, basubira mu bukwe.

Inkuru Wasoma:  Umusore n'umukobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bwakoze benshi ku mutima.

 

Yagize ati “Ngeze mu rugo, naragiye nsubira muri cya cyobo cy’amatafari cyabaga mu rugo, imbwa yari iri mu rugo irambona, imbonye iraza irampunahuna. Irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura yaguye, muri ka kadobo ka Omo gatoya, iraza iyantereka iruhande, ngiye kubona mbona irongeye irirutse izanye ikijumba igifite mu kanwa, irangije irakimpa. Amazi narayanyoye, ikijumba ndakirya, ndasinzira.”

 

Byukusenge avuga ko akangutse yibwiye ko umuryango we wose wapfuye, yigira inama yo kujya kwiyahura muri Nyabarongo, ariko ageze ku ruzi abona imvubu, ziramuhunga, yiroshye mu ruzi, arongera aruburuka ahagama hagati y’imirambo ibiri yarimo itembanwa n’uruzi imujyana ku nkombe, gupfa biba biranze.

 

Byukusenge avuga ko nyuma yaje kumva amasasu y’Interahamwe zije gushaka abo zica aho mu gishanga, ariko zaje zirukankanye musaza we witwaga Kanyandekwe, kuko yari yoze arazisiga, nyuma ziramuvumbura, yirutse zimurasa mu mutwe ahita apfa.

 

Yagize ati “Bamaze kumurasa, aho nahise ndyama mu mazi, ariko aho nari ndyamye mu mazi, mfite inzoka yanyizingiye ku kuguru, najya kwirukanka, ikubura amaso ikandeba nabi, najya gutsimbura ikubura amaso ikandeba nabi. Yanyizingiyeho, yakoze urugata runini, igashinga umutwe ikandeba, najya kugenda ikandeba nabi. Nkibwira nti iyi nzoka na yo, Kanyandekwe arapfuye, inzoka na yo irimo irambuza.

 

Byukusenge avuga ko nyuma yo guhura n’Inkotanyi zikamushyira aho abandi bari mu byumba by’amashuri, umunsi ukurikiyeho abasirikare b’i Kanombe barashe aho bari bashyizwe, abenshi mu bo bari kumwe barahagwa. Ariko we nanone ararokoka yongera kubona za Nkotanyi zari zamutabaye na mbere.

 

Imwe muri zo yaramuhetse, bamujyanana n’abandi bari kumwe, batangira kubitaho, babavura ibikomere, barabagaburira, ubuzima bwongera kugaruka. Ikindi ngo uretse no kubahumuriza ariko Inkotanyi zabavuraga n’ibikomere byo mu mutima kuko babaganirizaga neza, ibyo akaba abishimira Inkotanyi cyane.

Inkuru Wasoma:  Umwana w'imyaka 5 yishwe agashinyaguro akuwemo amaso abaturanyi batanga impamvu bakeka nyirasenge

 

Asoza ubu buhamya ashima Leta y’ubumwe yashyizeho Ikigega FARG cyamufashije kwiga no kwivuza. Nyuma arangije kwiga ngo yashatse umugabo abyara abana b’abahungu n’abakobwa, ibyishimo biragaruka. Ikindi ashima ni uko ubu ari umugore wikorera mu bucuruzi, kandi witeje imbere bigakunda abishingiye cyane ku mahirwe Leta yahaye umugore kugira ngo yigire, abikesha kandi n’amahoro Igihugu gifite.

 

Byukusenge ati “Icyo nabwira abacitse ku icumu, twibuke twiyubaka, ntitugaheranwe n’agahinda, kuko iyo uheranwe n’agahinda, bituma papa wawe cyangwa mama wawe wavuyeho, utamuhesheje agaciro. Ishakemo imbaraga zo kugira ngo ugire aho uva n’aho ugera kuko Leta y’Ubumwe yabidufashijemo, icyo ndagishima cyane.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved