Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, yitabye Imana ku myaka 103, azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Mukanemeye yitabye Imana.
Uyu mukecuru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare muri Werurwe 2025, ataramaramo n’umunsi n’umwe araremba yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, ni uko uyu mukecuru yitabye Imana.
Ati “Natwe twatunguwe no kumva ko uyu mukecuru yitabye Imana bitunguranye muri iki gitondo. Ejo yaratashye araryama bisanzwe kuko yari yaranavuye kwa muganga, ariko mu gitondo basanga yashizemo umwuka.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gukora ibishoboka byose ngo aherekezwe neza nk’umu-sportif wabereye urugero rwiza abandi.
Ati “Twamufataga nka Nyogokuru w’abakunzi b’umupira w’amaguru bose kuko si Mukura yakundaga gusa ahubwo n’Ikipe y’Igihugu yayikundaga. Yabaye intangarugero kuri buri wese, ni ngombwa cyane rero ko tumuherekeza neza kandi abo asize tukazatera ikirenge mu cye.”
Mukura VS igiye gufatanya n’umuryango wa Mukanemeye ndetse n’abandi bakunzi ba siporo mu gutegura uko azaherekezwa mu cyubahiro.
Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yabonye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.
Mu 2022, Mukanemeye yabwiye IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.
Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.
Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
