Mama Sava abwije ukuri abavuze ko yatwaye umugabo w’abandi nyuma yo kwerekana umukunzi we ufite undi mugore.

Nyuma yo kwerekana umukunzi we bikanakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa gutwara umugabo w’abandi, Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava, yavuze ukuri kwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho. Uyu mukinnyi wa filime aherutse guhishura ko asigaye akundana n’umusore witwa Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha usanzwe ari umunyamakuru kuri Yongwe TV.

Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango. Mama Sava yabwiye IGIHE ko abamwibasiye ari abadafite amakuru ahagije.

Ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo, ariko we ntabwo yigeze abivuga.” Yavuze ko uwo mugabo basigaye bakundana na we yari amaze igihe atandukanye n’umugore we, nubwo bamwe batari babizi.

Yakomeje agira ati “Abantu ntibabindenganyirize nta mugabo w’abandi natwaye. Abizi neza ko afite umugore ntabwo yari kwemera ko bijya mu itangazamakuru.” Mama Sava yerekanye Alpha bamaze imyaka ibiri bakunda. Yabwiye IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kwerekana umusore yihebeye kuko yari arambiwe kubana n’umuntu rwihishwa.

Ati “Birabangama, biranababaza! Twashoboraga nko kuzana mu kiganiro nkumva sinshobora kuvuga ko mukunda kandi ngomba kubimubwira, nkumva birambabaje.” Kugeza ubu Mama Sava n’umukunzi we bafunguye umuryango utegamiye kuri Leta bise ‘Alana’, wita ku bana bo ku muhanda n’abafite ibibazo bitandukanye. Kugeza ubu bafite abarenga 63 bitaho umunsi ku wundi. Mama Sava yatangiye gukina amafilime guhera mu 2017. Uretse Papa Sava akinamo, yagaragaye no mu zindi zitandukanye zirimo na Seburikoko. source: IGIHE

IZINDI NKURU WASOMA  Uyu munyeshuri ashobora gufungwa imyaka 10 kubera inkuru yashyize kuri Instagram.

Pasiteri Claude yagaragaje uko Imana yamubeshye ubwo yamuhaga ubuhanuzi k’urubanza rwa Bamporiki abamukurikira bamubwira amagambo atari meza.

IZINDI NKURU WASOMA  Umunyamakuru Bienvenue Redemptus wamenyekanye cyane muri RBA yasezeranye mu mategeko atangaza icyo yakundiye umukunzi we

Pasiteri Claude yagaragaje uko Imana yamubeshye ubwo yamuhaga ubuhanuzi k’urubanza rwa Bamporiki abamukurikira bamubwira amagambo atari meza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved