Ni mu kiganiro yagiranye na Yago kuri uyu wa 22 gicurasi 2022, Umunyana Analisa wamenyekanye cyane nka mama sava muri film y’uruhererekane mu buryo bwa comedy ica kuri YouTube, aho yavuze byinshi bitandukanye ku buzima bwe ndetse n’umubano afitanye n’abantu be.

 

Ikintu cya mbere yavuzeho yavuze u ifungwa rya Ndimbati bakinanaga muri papa sava, avuga ko nta kintu cyamushenguye nk’ibyago yagize akaba ari muri gereza anavuga ko burya yari inshuti ye cyane aho yagize ati” ntawamusimbura Ndimbati muri papa sava, Ndimbati ni inshuti yanjye kubu ryo yanandwazaga ndwaye, akamba hafi cyane ari nayo mpamvu byananiye kubyakira”.

 

Ubwo yaganiraga yagaragaye yambaye impeta mu rutoki, aho yabajijwe iby’iyo mpeta niba koko ari impeta ya fiancée, mama sava asubiza avuga ko buriya nubwo abantu batabizi ariko impeta ziratandukanye, hariho impeta y’urukundo ndetse n’impeta ya fiancée iyo yambaye akaba ari impeta y’urukundo, amaze igihe kingana n’amezi 4 ayambaye.

 

Mu byishimo byinshi ubwo mama sava yasobanuraga umukunzi we uwo ariwe kuri we yagize ati” iki kintu ucyumve neza, naciye mu rukundo inshuro itari imwe cyangwa ebyiri, nagiye nkundana n’abantu batandukanye, ariko hari umuntu mubana mu rukundo ukumva uranyuzwe, yakubabaza ukumva uramukumbuye, wamubabaza agahangayika akagukumbura, uwo muntu rero ni wa muntu ugukorera isi, niwe wuwo ndi kukubwira ndi mu rukundo nawe”.

 

Mu nseko nziza ubwo yabazwaga niba koko urukundo akunda uwo musore amukunda nk’uko nawe amukunda asubiza agira ati” kugeza iyi saha ndabyizera cyane ko ankunda nk’uko mukunda”. Akomeza avuga ko we n’umukunzi we baganiriye maze akamubwira ati” kunyanga byarakunaniye, nawe kunyanga byarakunaniye, ntayandi mahitamo ahari uretse gukundana kandi tugakundana neza”.

 

Ubwo baganiraga mama sava na yago bigeze gusubira mu mateka y’ikiganiro bakoranye mu minsi yashize, amubaza niba umusore ari kumubwira bakundana ari nawe wambambitse impeta ari umwe yigeze kumubwira ibushize, mama sava asubiza ko Atari we, kuko uwo yigeze kumubwira ari uwo mu mateka yahahise banabyaranye abana afite, ariko we bikaba byararangiye amusubiza mu ijambo rimwe agira ati” ubu mfite boyfriend”.

Umugozi uwapfuye yiyahuje wabuze, bageze ku irimbi ngo bamushyingure biba intambara| bari kwanga gushirira ku ngoyi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved