Umunyana Annalisa wamenyekanye ku izina rya Mama Sava muri Filime nyarwanda, yeruye avuga ko amakuru amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bikitwa ubuhanuzi, atabyizeye, ahubwo ko atazasubira mu rusengero kuko kuri ubu asigaye abona naho harajemo ubucuruzi.

 

Mu minsi yashize nibwo hatangiye gusakara amashusho Pasiteri Akim wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe, ubwo yarimo gusengera abantu ariko anabwiriza, yegeza kuri Mama Sava amwicaraho, aramurondora wese agera no ku byo kuba ngo Papa Sava yarigeze ku musoma ku itama nubwo Mama Sava atabihakanye. Uyu mu Pasiteri yavuze ko ngo uburyo Papa Sava yasome Umunyana bitari ibyo muri Filime ahubwo ko ngo harimo urukundo.

 

Uyu muvugabutumwa wari mu mavuta yo guhanurira Mama Sava, yavuze ko umugabo Imana yaremeye Umunyana Annalisa ari Papa Sava ndetse ko bagomba kuzakora ubukwe mu gihe cya vuba. Ati “Uzabona ubukwe bw’icyubahiro.” Ni ubuhanuzi bwabaye mu Kuboza 2023 gusa bamwe banditse ko Byasaga naho Mama Sava ariwe wishyuye Pasiteri ngo amuhuze na Papa Sava nubwo bitavuzweho rumwe.

 

Mu kiganiro Mama Sava yagiranye na Televiziyo ya ISIBO mu kiganiro “The Choice Live”, yarahiye avuga ko atazongera gusubira gusenga yemeza ko mu nsegero hasigaye harimo ubucuruzi. Ati “Pastor Kim yarampemukiye icyo ni icya mbere. Nagiye gusenga bisanzwe hariya hantu ntabwo nari mpazi ni ubwa mbere nari mpagiye. Ibinyamakuru bimbabarire byanditse inkuru, kugeza ku rwego banditse ko Njyewe Mama Sava uyu mu Pasiteri nari nambwishyuye.”

 

“Man uyu mu Pasiteri sinarimuzi, nagiye gusengerayo ari umuvandimwe wantumiye kuko…, man njye nikundira gusenga tu, ariko sinarinziko ibi bintu byo gusenga…, ahubwo sinzanasubira mu rusengero. Umva impamvu nabyanzuye kuko mu rusengero hasigaye harimo ubucuruzi burenze kubwiriza cyangwa gushaka intama z’Imana.Nagiye gusenga umu-pasiteri arampanurira, ibintu yampanuriye ni amafuti 1000 ku 100 ni ubusa muri make.”

 

Mama Sava wavuze ko uwamuhanuriye ashobora kuba yari afite ikibazo cyihariye yakomeje agira ati “Si ntekereza ko Imana ya Pastor Kim ari Imana y’… itazi gutandukanya Mama Sava Niyitegeka Gratien. Papa Sava nta wubaho, habaho Niyitegeka Gratien. Ntabwo ntekereza ko Imana y’uwo mu Pasiteri yavuga ko nashakana n’umuntu utabaho.”

 

Ubwo yari abajijwe impamvu yasaga n’uwishimiye guhanurirwa ubu buhanuzi, yavuze ko ibyabaye byose ari uko yasaga n’uwataye umutwe. Ati “Abantu bari kumbwira ngo nari nishimye, ariko bakimbwira ngo Papa Sava nabaye nk’utaye ubwenge, nsubira inyuma ndababwira ngo mu mubwire ahagarike kuvuga ibyo bintu. Narimbizi ko hari ama camera”.

 

Mama Sava siwe uhakanye iby’ubu buhanuzi gusa kuko na Papa Sava ubwo yari mu kiganiro ‘urubuga rw’imikino’ cya Radio Rwanda, yabajijwe kuri ubu buhanuzi bukomeje kugaruka cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahuva ko atabyemera kuko aheruka mu rusengero mu mwaka w’1995.

 

Kuri uwo munsi kandi yumvikanishije ko iby’ubuhanuzi bitamufasheho. Ati “Hajya nibyo bamubonekeye cyangwa ni ibyo bamuhanuriye! Njyewe mperuka mu rusengero mu 1995, muzagende mubibaze uwo ‘Mama Sava’ na Pasiteri ntaho mpurira nabo. Rwose banabyumve, ntaho mpurira nawe. Naho ibyo bintu byabo niba bifite ingufu, nanjye ndabitegereje.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved