Mama Sava umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe, yamenyekanye muri filime nyinshi harimo Papa Sava, Seburikoko, Kwivuko Series n’izindi, yabwiye itangazamakuru ko hari umuntu ukunda kumugendaho akamukurikirana ndetse akarenzaho akamutuka, amuvugaho amagambo mabi ku biganiro yakoze n’indi, nyuma akoze igenzura asanga ari inshuti ye ya hafi.
Mama Sava yagize ati” hari umuntu ukunze kuntuka muri ‘comment’ buri gihe, ikiganiro cyose nkoze akantuka, amafoto yose nashyize ku mbuga nkoranyambaga akayandikaho amagambo mabi ngira amatsiko yo kumumenya, nkurikiranye imeli ye nsanga ni umuntu wanjye wa hafi twirirwana. Nasanze ari nshuti yanje rwose.”
Yakomeje avuga ko buri gikorwa cyose akoze giherekezwa n’amagambo mabi y’uyu muntu akamusebya cyangwa amutuka amutega iminsi. Ndetse ngo bene aba bantu bakomeza gukurikirana iterambere ry’umuntu kandi batamwishimiye bagamije kumwifuriza ibibi. Mama sava yahise ashimira ababyeyi be bamureze ndetse bakamufasha muri byose ikirenze ibyo bakamushyigikira mu mwuga yahisemo wo gukina filime.
Yatangaje ko yavukiye mu rugo rw’abatambyi ndetse bakihanganira inzira yahisemo gukurikira bakamutiza amaboko, bagakomeza kumunera ababyeyi beza n’igihe yakuze. Yagize ati” ndashimira ababyeyi cyane bambabariye barangiza bakanyihanganira bakagoragoza, kugera ngeze aha ngaha ndi umuntu w’umumaro.” Uyu mugore wababajwe no gusenya urugo rwe, yavuze ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari ugutandukana n’umugabo we.