Umunyana Analysa Nido wamamaye ku izina rya mama sava muri filime nyarwanda, yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe kitari kirekire mu rukundo. Aya makuru Mama sava yayahamirije Igihe ubwo baganiraga, anavuga ko ibyo bapfuye byatumye batandukana Atari ngombwa kubishyira mu itangazamakuru kubera ko biri hagati yabo.
Muri gicurasi 2022 nibwo Mama sava yashyize ku mugaragaro urukundo rwe avuga ko akundana na Alphonse Nshuti uzwi ku izina rya Alpha, icyo gihe byanavugwaga ko uyu mugabo yatandukanye n’undi mugore babanaga bivugwa ko mama sava atwaye umugabo w’abandi. Amakuru avuga ko agatotsi katangiye kuza hagati y’aba bombi muri gashyantare 2023 bivuze ko amezi agiye kuba 4 batakiri mu rukundo.
Ubwo byavugwaga ko yatwaye uyu mugabo, mama Sava yigeze gukora ikiganiro na Jalas babivugaho, aho yanavuze amagambo igitsinagore icyo gihe kitishimiye cyane bigaragariye mu bitekerezo batanze bavuga ko mama Sava ari kwishongora kandi urwo rukundo rushobora kutazaramba igihe kinini. Icyo gihe yaravuze ati “ubundi nta mugabo batwara uwo aba Atari umugabo, ikindi kandi abagore mwige gufata neza abagabo banyu, kuko nimutabafata neza bagahura n’abakobwa b’ibyuki nka njye, bazararuka badukurikire, ubwo rero uwumva ko naba naratwaye umugabo ababare anywe amazi bishire.”
Ubwo yamaraga kuvuga ibi, abenshi bamubwiye ko ari kwishongora ariko bishobora kutazaba ibintu bizatinda bityo nyuma azagera aho ngaho atekereze kubyo yavuzwe maze asubize ubwenge inyuma yige kuvuga igihe biri ngombwa. Gusa icyo gihe hari n’abamubwiye ko ibyo avuga ari byo, ariko bagendera ku kuba koko umugabo nyamugabo yagakwiye kuba hamwe n’umugore we kuburyo atamusiga agasanga undi.
Ubwo inkuru yo gutandukana n’umugabo we yageraga hanze, abenshi bamwibukije ibyo yavuze ko kari agahararo yari afitanye n’uyu Alpha, abandi bamubwira ko bitari kumuhira n’ukuntu yishongoye cyane, hari n’abamubwiye ko ubwo yavugaga biriya yari ameze nk’aho ari we mugore wa mbere winjiye mu rukundo abona ruzahoraho iteka bityo bishobora kugaruka ari nk’igihano, gusa hari n’abamwihanganishije bamubwira ko bibaho mu buzima, abandi bamugira inama yo kujya yirinda itangazamakuru ikindi gihe agiye mu rukundo.
Mama sava ubwo yatangazaga urukundo na Alpha yavuze ko urukundo rwe rutandukanye n’izindi nkundo kandi rumunyuze cyane, avuga ko ari umuntu bababazanyaga ariko bagakomeza gukumburana bityo uyu musore yamuhinduriye isi ye bityo bakaba bakundana cyane birenze urugero. Ubusanzwe mama sava yatangiye kugaragara muri filime mu mwaka wa 2017 ariko yamenyekanye cyane birenze ubwo yagaragaraga muri filime y’uruhererekana ya papa sava.