Mama wa Dorimbogo yahishuye ahantu umukobwa we yifuje kuzashyingurwa n’ijambo yamubwiye bwa nyuma

Umuryango wa Nyiransengiyumva Valentine wamamaye ku izina rya ‘Dorimbogo’, watangaje ko mbere y’uko yitaba Imana ku wa Gatandatu Nyakanga 2024, yari yasabye abo mu muryango we ko bishobotse bazamushyingura mu irimbi riri kure y’aho batuye n’ubwo bakigowe no kubona ubushobozi bwo kumujyana aho yifuzaga nk’uko byatangajwe na mama we.https://imirasiretv.com/umubare-wabana-dorimbogo-asize-wamenyekanye-utuma-benshi-bagwa-mu-kantu/

Binyuze mu kiganiro kirambuye umubyeyi we (mama we), n’umuhungu we bagiranye na Impanuro Tv, uyu mubyeyi yavuze ko n’ubwo abo mu muryango we bifuza ko yashyingurwa hafi y’aho batuye, mbere y’uko nyakwigendera yitaba Imana yasabye ko yazashyingurwa kure yaho batuye. Icyakora uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uko umukobwa we apfa, yari yarasabye kuzamushyingura ahitwa mu Gahondo.

Uyu mukecuru usanzwe utuye mu Karere ka Nyamasheke, yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko ubushobozi bwo kugera kuri iryo rimbi ari ntabwo kuko kugerayo bisaba gutega imodoka ndetse akaba nta bushobozi afite bwo gukura umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kibuye. Yagize ati “Yarambwiye ngo keretse ningwa kure, ariko nihaba hafi nifuzaga ko mwazanshyingura ku Mburamazi, numvaga ko mutazanshyingura aho bashyinguye titireri (Tutulaire), bishoboka yashyingurwa aho yifuje.”

Inkuru Wasoma:  Bwa nyuma na nyuma Social Mula atangaje icyo yita ubuhemu yakorewe na Dj Brianne n'inzira zigoye bahuriyemo i Burayi.

Uyu mubyeyi yavuze ko uburwayi bw’umwana we bwarimo amayobera kuko byatangiye ari igifu, bamaze kumuha imiti asa n’uworohewe ariko nyuma biza gukomera. Yakomeje agira ati “Yarampamagaye ndagenda, ngezeyo atangira kumbwira uko bizagenda. Ambwira ko azapfa ko atazakira, nkamubwira nti ’ese ufite ubwoba bw’uko ugomba gupfa urufitiye ideni’? Ijambo yambwiye rya nyuma yarambwiye ngo ’ntuzarire, ndagukunda kandi nawe ukankunda’.”

Mama wa Vava yavuze ko atazibagirwa umukobwa we kuko yamufashije mu buzima bwose yabayemo hano ku Isi, kuko yari yaratangiye no kumuvugururira inzu abamo ndetse ngo yari umuntu uzi gukora kuko yabaye mu buzima bubi kugeza ubwo abwikuramo. Yagize ati “Vava yari umwana mwiza kuri njye, yarampahiye, nararwaye arandwaza ntabwo nzamwibagirwa.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved