Ni umukino mu mikinire APR FC yihariye cyane, binyuze hagati hayo harimo Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Mahmadou Lamine Bah bari baganje Rucogoza Iliasa, Ntirushwa Aimé na Benedata Janvier bari hagati ha AS Kigali.
Kuganzwa kwa AS Kigali hagati byatumaga Emmanuel Okwi wahinduranyaga impande na Haruna Niyonzima, kongeraho Shaban Hussein wari rutahizamu batabona imipira myinshi bikabasaba kuza kuyishakira, ibyatumaga hataboneka uburyo bwinshi bwavamo ibitego kuri AS Kigali.
Ku ruhande rwa APR FC kuganza hagati ha AS Kigali byatumaga igera cyane imbere y’izamu rya AS Kigali, dore ko yaba Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakinaga ku mpande, kongeraho rutahizamu Cheick Ouatarra Djibril bagaburirwaga umupira na Mahmadou Lamine Bah yunganiwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Dauda Yussif. Ibi byose ariko uburyo bwagiye buboneka mu gice cya mbere bwiganjemo ubwa APR FC, nta bwashoboye kujya mu izamu kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi APR FC yari nziza kurusha AS Kigali, ariko na yo yihagararagaho. Ku munota wa 59 APR FC yongereye imbaraga mu busatirizi ikuramo Mahmadou Lamine Bah ishyiramo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert asimbura Hakim Kiwanuka, ibi mu mikinire byari bivuze ko APR FC igiye gusatira ikoresheje ba rutahizamu babiri yaba Umunya-Mauritania ndetse na Djibril Cheick Ouatarra.

Byahise bigaragara ko igitutu APR FC yashyiraga kuri AS Kigali cyiyongereye, maze ku munota wa 66 inabona igitego cyatsinzwe na Djibril Cheick Ouatarra ku mutwe, nyuma y’umupira wari utewe uvuye kuri koruneri yahererekanyijwe.
Ku munota wa 70, AS Kigali yasimbuje ikuramo Ntirushwa Aimé, Buregeya Prince na Haruna Niyonzima hajyamo Iyabivuze Osée, Nkubana Marc na Ndayishimiye Didier, nyuma y’iminota itanu APR FC na yo yakuyemo rutahizamu Djibril Cheick Ouatarra ishyiramo Nshimirinana Ismael Pitchou.
Kuva kuri uyu munota umuvuduko wa APR FC wabaye nk’usubira hasi mu gusatira, ugereranyije n’igihe yakoreshaga ba rutahizamu babiri. Ibi byatumye ku munota wa 78 AS Kigali iyibonamo igitego cyatsinzwe na Byiringiro Gilbert nyuma y’uko Iyabivuze Osée ateye umupira ugana mu izamu, maze uyu myugariro akawukoraho ukaruhukira mu izamu rye.
Abafana ba APR FC bari benshi cyane muri Kigali Pelé Stadium bari baguye mu kantu kuri uyu munota, ndetse ubona ko AS Kigali ikomeje kuzamura ikizere APR FC yasubiye hasi gato gusa ikomeza gushakisha igitego cy’intsinzi.

Iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0, hongerwaho itanu maze ku munota wa gatatu wayo Nshimirinana Ismael Pitchou, ahindurira umupira muremure mwiza hagati mu kibuga awutera ku ruhande rw’ibumoso wakirwa neza na Ruboneka Jean Bosco mu mwanya wisanzuye, ahita awuhindura awugarura imbere y’izamu rutahizamu Mamadou Sy ahita ashyiramo igitego cy’intsinzi.
Ni igitego cyashimishije abakunzi ba APR FC, abayobozi ndetse n’abakinnyi dore ko bahise binjira mu kibuga maze nyuma y’umunota umwe umusifuzi ahita asifura ko umukino urangiye, APR FC itsinze ibitego 2-1.
Ibi byayifashije kugira amanota 37 ku mwanya wa kabiri, aho ikurikira Rayon Sports ya mbere ifite amanota 40, mbere y’uko aya makipe yombi tariki 22 na 23 Gashyantare 2025 asura Amagaju FC na Mukura VS kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Police FC yanyagiye Marine FC 4-0, Gorilla FC itsinda Musanze FC 1-0.

