Ni umuntu wari usanzwe akoresha amazina yitwa Mami Nyirarukundo kuri twitter, ariko mu buzima busanzwe nta muntu wari uzi niba ari umukobwa cyangwa umugore, yewe cyangwa umusore cyangwa umugabo, kuko nubwo yakoze udutendo twinshi cyane twose yadukoraga yandikira abantu kuko nta muntu yigeze avugisha n’ijwi rye.
Kuri uyu wa 05 kanama 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucika ururondogoro, ubwo amwe mu mafoto uyu Nyirarukundo Mami yagiye yohereza abagabo bakamuha amafranga yajyaga hanze maze agatahurwa na benshi, ku rubuga rwa twitter yatangiye kurikoroza, aho yabohererezaga imyanya ye y’ibanga ndetse n’itako rye bakamuha ibihumbi 200.
Nyuma y’uko bamutahuye, abagabo benshi ndetse n’abasore batangiye gutanga ubuhamya bw’ibihe bagiranye na Mami Nyirarukundo, ko bamwohererezaga amafranga ariko wamusaba guhura nawe bikaba agatereranzamba, ndetse bivugwa ko yageze ku bantu benshi cyane abaka amafranga harimo n’abo hanze, hakaba nabo yabwiraga ko arimo gufasha ariko akaza kubatenguha nyuma, dore ko n’ubundi icyo yabaga ashaka ari ukurya amafranga yabo ibindi ntibimurebe.
Abatanga ubuhamya kuri Nyirarukundo Mami bavuga ko iyo yagusabaga amafranga ukayamuha yabaga abonye imari ishyushye mbese atoraguye ingoma mu giteme kuko utamucikaga, ahubwo yakomeza kukugendaho kugeza nubwo akoherereje amafoto y’imyanya ye y’ibanga. Hari n’uwatanze ubuhamya bwe agira ati” Nyirarukundo yaranyandikiraga nkamuha amafranga, nyuma nza kumusaba ko twahura kuko ntago nakomeza gufasha umuntu ntazi. Rwose twaravuganaga kuri Whatsapp ananyoherereza amafoto y’imyanya ye y‘ibanga gusa umunsi wo kubonana nawe ntago byakunze ndetse kuva namumenya ntago nigeze mpura na we”.
Akimara kumenya ko yamenyekanye yahise asiba urukuta rwe rwa twitter, kubwo kuba abantu batangiye kumwibazaho ndetse bakanibuka ibyo yagiye abakorera mu bihe bitandukanye. Gusa abantu benshi bamuzi bamuzi ku magambo ndetse n’impanuro yakundaga kwandika birimo ubumuntu n’umutima mwiza, byatumaga abantu benshi bamusaga mu butumwa bakamwandikira.
Ariko nubwo urukuta rwe rwa twitter yakoreshaga rwasibwe, hari urundi rukuta rusa neza neza n’urwa mbere ubu ruri kuri twitter, ndetse uri kurukoresha akaba ari kurukoresha nka Mami Nyirarukundo nyirizina, aho mu magambo ye arimo kwandika ameze nk’uri gutakamba avuga ko bamubabarira, ndetse umuntu washyize amafoto y’ubwambure bwe hanze nawe akaba afite aye, anavuga ko abagabo baziranye ari batatu bityo bo atarabihimuraho abashyira hanze.
Gusa yakomeje avuga ko nyamara abagabo batatu bazriranye nawe bajya kumureba kuko arwaye mu mutwe, bityo bakamujyana kwa muganga nk’uko bigaragara kuri aya mafoto.