banner

Manager wa Vava dore imbogo ashyize ukuri kwe ku byavuzwe byose kuri we| Dore imbogo yanze 1300 cy’idorari yigira iwabo mu cyaro.

Laila keza nanubu aracyavuga ko ari manager wa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dore imbogo, ndetse akanavuga ko kuba Vava yaragiye mucyaro yagiye agiye gusura umubyeyi we, ibi bigakomeza gushyira abakurikirana imyidagaduro mu rujijo kuko Vava we yivugira ko yagiye ku cyaro kubwo kuba yarananiranwe na manager we.

Laila ubwo yaganiraga na Gasaro, yavuze ko yababajwe cyane n’ukuntu ikigo cya Action cyafashe video yo kwamamaza Vava ku buntu, ndetse ko koko byabaye akaganiriza Vava amubwira ko ashaka ko bajya kwishyuza amafranga icyo kigo kubera ko barimo kumucuruza ku mbiuga nkoranyambaga ariko Vava akabyanga amubwira ko nta kintu bitwaye, kubera ko bari bamuhaye amasezerano yo kumwigisha ku buntu.

Yanakomeje anyomoza amakuru yatanzwe n’umugabo witwa super manager uvuga ko Vava yaraye iwe mbere y’umunsi yagiriyeho mu cyaro, kuko ngo mu bantu bari bemereye inkunga Vava na super manager yari arimo, ariko kubera ko Super manager yavuganye na Laila ngo bahure amuhe amafranga ayahe Vava, icyo gihe telephone ya Vava ikaba itariho aho yavugaga ko ari muri salon kwitunganya, nibwo Super manager yahise afatirana iryo bura rya Vava ubundi atangira gukora ibyo Laila yita gutwika, kuko ngo na video Vava yafatanye na super manager abazi kwa Laila neza ni imbere y’urugo bayifatiye, bigaragaza ko super manager yagiye gushuka Vava akamukura mu rugo akamujyana.

Gusa ku mpande zombi haba kuri vava ndetse na super manager babitangaho amakuru atandukanye, kubera ko Super manager we avuga ko Vava yamukuye muri studio y’I Gikondo ahamagawe n’umu producer w’aho Vava yari ari gukorera indirimbo, naho Vava we agahakana avuga ko iryo joro bamubeshyera ko yaraye kwa Super manager ahubwo yaraye kwa Vava, kugeza na nubu ikibazo cy’aba bantu kikaba kikiri mu rujijo kuko buri wese iyo avuga wumva ko hari ukuri afite ariko nanone kugatandukana n’ukwabandi.

Inkuru Wasoma:  Imyanzuro y’urubanza Danny Nanone yarezwemo n’umugore babyaranye

Laila yakomeje avuga ko mu baterankunga bashakaga gutera Vava inkunga harimo umuntu wari wamwemereye telephone ndetse n’amadorari yo muri Canada 1300, gusa ariko ubwo Vava yamubwiraga ko agiye gutaha iwabo mu rugo, Laila yaramwinginze ngo abanze ategereze izo mpano Vava arabyanga, bituma Laila avuga ko ari kwa kundi umuntu akwizeza ibintu ariko ntiwizere ko azabiguha, bukaba aribwo buryo Vava yabibonyemo, bitandukanye n’ibivugwa ko buri mafranga yose yahabwaga ngo ayahe Vava yamuhagaho makeya cyane andi akayagumana.

Laila yakomeje avuga ko kugeza n’ubu ngubu agifitanye amasezerano na Vava, kuko ntago amasezerano yo kumubera manager bigeze bayasesa, bityo byanga byakunda akaba azi neza ko azagaruka ubundi agakomeza kumufasha. Yakomeje avuga ko ari kunenga abantu benshi bari kuri iyi mihanda kubwo kuba barishe iterambere rya Vava, kuko kugira ngo afate umwanzuro wo kugenda ni ibitekerezo bya benshi byamugiye mumutwe, bimwe bavuga ko abahigi benshi bayobya imbwa, ndetse hakaba n’abashakaga kumuriraho.

Ni mu gihe inkuru nyinshi kuri uyu mu manager na Vava ziri gukomeza kuvugwa yewe Vava aho ari iwabo bagakomeza no kumuhamagara cyane cyane abatangazamakuru bamubaza amakuru ya nyayo, ariko akagenda abaha amakuru atandukanye, aho avuga ibitandukanye n’ibyo yabwiye abandi, gusa Laila we nanubu akaba avuga ko kubwo kuba afite amasezerano na Vava ashobora no kujya kurega abamukoresheje ama video yo kwamamaza batamunyuzeho.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved