Mark Carney, wigeze kuba Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Muri Werurwe 2025 ni bwo Carney, yari yatsindiye kuyobora ishyaka ryari ku butegetsi rya Liberal Party, nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yari yeguye ku wa 06 Mutarama 2025.
Carney akimara gusimbura Trudeau yahise arahirira kuyobora Canada ariko nyuma ahita ateguza amatora yo kuyobora Canada mbere y’igihe cyari giteganyijwe.
Byari biteganyijwe ko amatora azaba mu Ukwakira 2025 ariko Carney ayigiza imbereho amezi atandatu ayashyira ku wa 28 Mata 2025.
Mu kwiyamamaza, Mark Carney, yari ashyize imbere ingingo y’ubufatanye, kwigira no guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze kugaragaza ko zizagira Canada leta ya 51 yazo.
Carney yatsinze Pierre Poilievre wo mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs. Poilievre ni we wahabwaga amahirwe yo kuyobora Canada.
Poilievre yari yiyamamaje mu buryo busa n’ubwa Donald Trump, avuga ko agomba kwita ku Banya-Canada mbere y’ibindi (Canada First), bituma abura amajwi kuko Abanya-Canada bari bararakariye Trump washakaga kwigarurika igihugu cyabo.
Aho kubarurira amajwi byahagarikiwe, Ishyaka rya Mark Carney ryari rimaze kwegukana imyanya 168 muri 343 igize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Carney yagaragaje imbaraga zo kunga ubumwe muri iki gihe Canada ihanganye na Amerika ikomeje gushaka kuyigarurira.
Ati “Ntabwo tugitungurwa n’ubugambanyi bwa Amerika ariko ntitugomba kwibagirwa ayo masomo. Nk’uko nakomeje gutanga umuburo, Amerika ishaka ubutaka, umutungo kamere, amazi n’igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko Trump ashaka kwigarurira Abanya-Canada ariko yizeza abaturage b’igihugu cyabo ko ibyo bitazigera bibaho na busa.
Carney w’imyaka 59, agiye gufata inshingano mu bihe bikomeye, aho Canada ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu ntambara y’ubucuruzi.
Trudeau yari yatangaje muri Mutarama 2025 ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyaka irenga icyenda ayobora, kubera ko icyizere abaturage bari bamufitiye cyari cyatangiye kugabanyuka cyane.
