Masaka: Umwepisikopi Jjumba yagaragaje ubuke bw’abapadiri bazi ururimi rw’amarenga nk’imbogamizi ku ivugabutumwa

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Masaka Serverus Jjumba, yatangaje ko bikwiye ko abapadiri benshi bahabwa ubumenyi buhagije mu kuvuga ururimi rw’amarenga kugira ngo bifashe abantu babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu miyoborere y’amasakaramentu n’ivugabutumwa.

Uyu mwepisikopi Jjumba, avuga ko kuriwe ari ikibazo kuba Diyosezi igizwe na paruwasi 64 iba ifite abapadiri batatu gusa bafite ubuhanga bwo kuvuga ururimi rw’amarenga muri 302 bakorera muri iyi diyosezi.

Ku wa gatandatu, Musenyeri Jjumba yagize ati: “Ntibyashoboka ko abapadiri batazi uru rurimi batanga amasakaramentu nka penetensiya, ishyingiranwa ndetse n’Ukaristiya ntagatifu ku bantu babana n’ubu bumuga. Ikindi nasaba guverinoma ni gutekereza ku gushora imari mu iyubakwa ry’amashuri yisumbuye ku bana bafite ibibazo byihariye kugira ngo nabo babone uburenganzira bwo kwiga.”

Yakomeje agira ati: “ni ikibazo gikomeye kuba agace gakomeye muri Masaka gafite uturere icyenda, ari ko hakaba nta shuri ryisumbuye na rimwe ry’abiga bafite ibi bibazo, no kuba dufite amashuri abanza make, ibi binatuma nyuma y’ibanze rya karindwi urugendo rurangirira aho.

Joseph Walugembe, uharanira iterambere rishingiye ku bumuga akaba n’umuhuzabikorwa w’imishinga muri Fondasiyo ya Stromme (stromme Foundation), yagize ati: “hari imbogamizi zitandukanye zishingiye ku nzego zishinzwe abafite ubumuga muri Kiliziya Gatolika, zigomba kuvaho kugira ngo tubashe gukoresha ubushobozi bwacu bwihariye mu bikorwa by’ukwemera.”

Iyi Diyosezi ya Masaka ifite paruwasi 64 na deyaneri 15 igizwe kandi n’uturere twa: Masaka, Ssembabule, Kalungu, Lwengo, Kalangala, Bukomansimbi, Rakai, Kyotera ndetse na Lyantonde niyo yatangaijwe mo iki gitekerezo cya Musenyeri Jjumba.

Musenyeri Jjumba kandi yakusanyije ababyeyi b’aba bana bafite ubumuga kugira ngo babafashwe kimwe n’abandi bahabwa ibikenewe byose kugira ngo iterambere ryabo ryuzure.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved