Imirwano mishya yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo ahitwa Luke, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana kuva saa 5h00 za mu gitondo nkuko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Biravugwa ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo/FARDC muri Luka hagamijwe kubirukana no kwagura akarere zigenzura ariko ntihavugwa uko byarangiye.
Iyi nkuru yibutsa ko hari hashize hafi ukwezi inyeshyamba za Wazalendo na FARDC bageze muri ako gace.