Imirwano ikaze kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Gashyantare 2026, yahuje inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 ahitwa Biguri, agace kera cyane gaherereye hafi ya Kalengera, muri Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga, inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 kuri axe ya Kirumbu ahagana saa mbiri z’igitondo.
Hakurikiyeho kurasana hakoreshejwe imbunda nto n’iziremereye bituma ibikorwa by’ubuhinzi bihungabana nk’uko yin kuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.
“Mu mirima habereye imirwano kuva mu gitondo. Ibikorwa by’ubuhinzi byahagaritswe, ariko ibintu biri kumera neza. Hari hashize igihe kirekire Abawazalendo batagera muri iyi zone. Umutuzo wagarutse guhera saa sita,” uyu ni umuturage wavuganye n’urubuga dukesha iyi nkuru.
Biravugwa ko nyuma ya saa sita ibintu byari bitangiye gusubira mu buryo, abarwanyi ba AFC/M23 bakaba bongerewe i Kalengera no mu bice bihegereye ngo babungabunge umutekano.
Kuva mu Kuboza, Kalengera no mu nkengero zayo ngo hari umutuzo urebye usibye udukorwa tumwe na tumwe two guhungabanya umutekano.