Hakizimana Innocent wamamaye ku izina rya Master Fire mu buhanzi, wavutse mu mwaka wa 1983 akaba afite imyaka 40 y’amavuko ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kurangiza kaminuza yatangiye afite imyaka 22. Ku wa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023 Master Fire yitabiriye ibirori byo gusoza kaminuza bizwi nka ‘ Graduation’ muri Kaminuza ya Byumba( University of Technology and Artys of Byumba, UTAB).
Uyu mugabo bigaragara ko kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe akimaze muri Kaminuza, aho abenshi bemeza ko ari we muntu uciye agahigo ko kwiga Kaminuza igihe kirekire. Kuko yatangiye amasomo ya Kaminuza afite imyaka 22 akaba ayishoje agize 40 y’amavuko. Uyu mugabo yagiye ahura n’ikibazo cyo kugira imyitwarire idahwitse muri sosiyete kuko yigeze kujyanwa IWAWA kugororwa.
Aho yari mu birori bya graduation yagize ati” Ndashima Uwiteka gusa, Uwiteka ni umwami w’amahoro kandi arasubiza.” Master Fire yize avuga ko ingufu zisubira ndetse ko yiteguye kubyaza umusaruro amasomo yahawe. Yagize ati “ njye nize ingufu zisubira, nshobora gucukura umuriro mu nda Y’Isi, umuyaga, amazi ibyo ndabizi.” Padiri Munana Gilbert, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UTAB, yasabye abarangirije muri iyi Kaminuza ko bagomba kuyihesha isura nziza hanze.
Yagize ati” uyu munsi ntabwo uburezi ari ubwo mu kirere, ni uburezi bugamije ubukungu, icyo kintu kigomba gushingira ku ndangagaciro, ku buryo abatanze abandi kugera muri sosiyete bababwira uko bimeze, aho bagiye ariko bagahabwa n’impanuro y’ikigo cyabo cyabareze”. Master Fire bwa mbere yatangiye Kaminuza ni muri 2006 i Huye, muri 2007 yinjira mu buhanzi, aramamara mu njyana ya Hip Hop.
Muri uro rugendo ku ishuri yaje guhagarikwa imyaka ibiri atiga muri Kaminuza kubera imyitwarire mibi, agaruka muri 2011 ariko aza kujyanwa Iwawa na bwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire mibi. Avuye yo asanga yarirukanwe muri Kaminuza. Muri 2017 yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi.
Master Fire yagombaga kurangiza Kaminuza nk’umwe mu banyeshuri bari bamaze imyaka ine bayigamo, ariko byaje kwanga biturutse ku myenda yari afite, bimusaba kujya gushaka ibyangombwa kugira ngo FARG imwishyurire. Mu 2022imaze kumwishyurira binyuze muri MINIBUMWE, yasanze hari amasomo Atari yarangije neza abanza kuyiga bituma asoza muri uyu mwaka wa 2023.