Kuwa 30 Kamena 2023 nibwo hari hateganijwe isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Dieudonne aka Prince Kid, ariko urukiko rukuru rwanzura ko hagomba kuburanwa bushyashya ku bimenyetso by’amajwi ubushinjacyaha bwagaragaje buvuga ko atigeze aburanwaho mbere.
Ni mu gihe prince kid akurikiranweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe urukiko rwanzuye ko gutanga ubusobanuro kuri ibyo bimenyetso mu rukiko bizaba kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023.
Ishimwe Dieudonne aka Prince kid ari kumwe n’umugore we Miss Iradukunda Elsa ndetse n’abamwunganira mu mategeko bari bitabiriye iburanisha, ariko bagaragaza ko hari ibimenyetso biri mu nyandiko isobanura amajwi yatanzwe nk’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kuburanaho ndetse na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi ari umwimerere, ariko bikaba byashyizwe mu ikoranabuhanga bitinze.
Nyuma yo kugaragaza iyo nzitizi bavuga ko uregwa Atari yiteguye kubiburanaho, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa kuwa 15 Nzeri 2023. Nyuma y’urubanza, umwe mu bunganira Prince ki, Me Nyembo Emelyne, yaganiriye na Jallas agaragaza ko badashimishijwe no kuba uru rubanza rusubitswe, dore ko amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwatanze ibyo bimenyetso butinze bitumwa dosiye ijya mu ikoranabuhanga saa saba z’ijoro.
Yagize ati “Ntabwo navuga ko tubyishimiye kubera ko amategeko aberaho kubahirizwa, niba impande zose ziba zigomba gutanga ibimenyetso by’ibyo zireguza cyangwa zisobanura nk’uko umushingamategeko yabiteganije, kubishyiraho uyu munsi saa saba z’ijoro muzi neza ko urubanza rugomba kuburanishwa uyu munsi, byanakozwe n’abatanze impamvu yasubitse urubanza, ndabibonamo ikibazo.”
Me. Nyembo yakomeje avuga ko icyakora ubwo mu Rwanda hari inkiko zikurikiza amategeko, akaba yarakomeje kugaragaza ko yizeye ubutabera, bityo kuba bemeje ko itegeko nshinga ariryo tegeko nshingiro ryubahirizwa, rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kumenya ibyo aregwa no guhabwa umwanya n’uburenganzira bwo kubitangaho ubusobanuro ndetse n’umwunganizi nabyo yizeye ko ibintu nk’ibi bitazasubira.
Yakomeje avuga ko uwo bunganira ari mu gihirahiro cy’uko uyu munsi haje ibi ejo hakaza ibindi bityo bigomba kuvaho, kuwa 15 Nzeri bakazaburana urubanza rukava mu nzira nk’uko n’umucamanza ubwe yabyivugiye.